konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa DASSO

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa DASSO
16-06-2016 saa 10:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 46589 | Ibitekerezo 26

Nyakubahwa afande muyobozi, mbanje kubashimira uburyo mugira uruhare mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko kandi nshaka no kubagaragariza agahinda nterwa n’ubunyamwuga bucye bwa bamwe mu bo mu rwego rwa DASSO muyoboye.

Polisi y’u Rwanda n’igisirikare cyacu, bishimwa n’amahanga kubera ubupfura, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga bibaranga, bityo bikavugwa muri rusange ko abashinzwe umutekano mu Rwanda ari intangarugero. Nyamara ariko, mbona amaherezo isura yabo izangizwa n’imyitwarire ya DASSO kuko nabo tubita abashinzwe umutekano.

Kuva kera najyaga numva ko ntawe utanga icyo adafite kandi koko nibyo. Biragoye ko abantu batagaragaza disipulini, bazatanga umusaruro mu gushyira rubanda kuri disipulini. Abashinzwe umutekano bahesha abaturage amahoro n’umutuzo, sibo babibambura. Ingero nyinshi zirahari nyakubahwa muyobozi, zigaragaza ko hari abaturage batiyumvamo DASSO kuko zibakubita, zikabambura, zikanabahohotera mu buryo bunyuranye. Nonese uru rwego niba rudakorera neza abaturage, ubwo rukorera bande?

Gukubita no gukomeretsa, kutagira ikinyabupfura n’impuhwe, byagiye biranga bamwe mu bagize urwego rwa DASSO, none nkaba mbisabira ko mwazategura amahugurwa ahagije agenewe abagize uru rwego, bakamenya ko gucunga umutekano atari ukuwubuza bamwe no kubahohotera. Ingabo na Polisi yacu, mbona bamenya ibyo bigisha DASSO.

Sinifuza kuvuga byinshi kuko ingero zirahari zifatika, icyo nifuza ni uko mwagerageza gushakira amahugurwa abagize urwego rwa DASSO bose, ndetse mukajya munahana mutihanukiriye bamwe muri bo bahesha isura mbi urwego rwose. Mbashimiye uburyo mwakiriye icyifuzo cyanjye.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 26
vo Kuya 2-08-2017

bararya doreko batyaje amenyo kuvugana nabo nukubahereza ahubwo babirukanye bapfa 2 hhhh erega twaremewe kubakorera ubahereza ndabanga p RDF oyeeeee ndabemera sana

Prince Kuya 23-07-2017

kabisa byaba byiza kuko nanjye ejo Umu dasso witwa NIZEYIMANA ukorera hano nyabugogo na bagenzi be barandenganyije ubwo navugaga ukuri bimviramwo no gufungwa amasaha agera kuri 6 muri nyabugogo ngo nuko mvuze ukuri ndetse no gukubitwa ikibuno cyimbunda numupolisi witwa hakizimana A yanze kunyumva ngo nsuzuguye dasso kandi ibyo dasso za nyabugogo zishize mumutwe ngo uwo batazumvikana zizabakura amenyo ngo abandi zibitedekeho kuko bazimye ruswa zisubireho cyane cyane ywitwa Nizeyimana
murakoze

edouard nyirigira Kuya 30-06-2017

ok leta nziza yacu idahwema kutwubakira igihugu, naho abatazi akamaro ka DASSO Bazadusure tubibabwire DASSO OYEE

Nteziryayo jmv Kuya 21-03-2017

Ndashimira cyane byimazeyo ukwezi. com kumwanya muha joriji kugirango yandike amabaruwa ye, mboneyeho nogushimira cyane joriji nanamwisabira ko yazandikira ibaruwa BRD agashami gashinzwe bourse abashimira ko batubahiriza amasezerano bagiranye nabanyeshuri dore ubu imyaka ibaye ibiri bamwe tutarabona amafaranga adutunga yumwaka ushize kd mumasezerano baba baratwijeje kuyabonera igihe. Murakoze

Patrick Kuya 13-03-2017

Bavandimwe murebe neza abantu barwanya gahunda za Leta ntabwo ari abakunzi b’iguhugu.inzego z’umutekano ntimucike intege abaturage turabakunda.

Donatien Kuya 18-02-2017

Dasso zikwiye amahugurwa cg ibihano mu gihe zarenze ku mabwiriza nkana! Bazwigo gukubita mpaka bisge uwo bakubita! Kdi twese tuzi neza ko n umujura umufatiye iwawe ukamukubita bagukanira urugukwiye! Baramenye rero rwose

marcel Kuya 4-11-2016

MWe sha byibuze muracyanabitekerezaho byibura uwakwereka into badukorera hano imuhanga wagirango kwishakira ubuzima warango harabantu tuba twibye cg twishe nge mbona aribo barimo kuduteza inzara yibi byose

rubundakumazi elodi Kuya 19-10-2016

Icyaha ni gatozi. Abavuga nimubareke gusa kutababwiza ukuri babyo kwakwitwa ubugwari. Leta yacu nikomeze gahunda nziza yiyemeje yo gucunga umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo. Ngo ubuze icyo agaya inka aravuga ngo "reba igicebe cyayo’. Bene abo bantu ni abo gusengera kugirango mwuka wera abahindure. DASSO oyeeeeeeeeeeeeeee !

watachoka Kuya 20-09-2016

Muvandimwe Emile ntabwo jye mbona ko DASSO yatojwe kwica na rimwe kandi umuntu nakora ikosa numva aribazwa kubwe kuko aho ngenda hose naho ntuye nzi akamaro DASSO imariye abaturage naho abakora amakosa ntibabura mubantu barenze ibihumbi bingahe.Ese ahubwo uriya DASSO ntiyihanganye?Ni gute jye natinyuka kurwana númuntu wambaye impuzankano iriho ibendera ry’à gihugu?None se wavuga ute ko Guverinoma yicaye igashyiraho runo rwego idatekereje?Inzego zúmutekano mukomere rwose tubari inyuma mureke ba Byacitse ntacyo bazabatwara

GATO Kuya 16-09-2016

mbona inzego zumutekano zikora neza zikomerezaho

xxxxxxxxx Kuya 14-09-2016

abo ntibazabura

Thacien Kuya 8-09-2016

Ururwego rumaze umwaka n’igice rusohotse twebwe abaturage ntacyo tubashinja kuko usibye ibikorwa by’umutekano Hari n’ibindi badukoreye twebwe abaturage nko kuduha mutuel kutworoza n’ibindi cyakora bakeneye andi mahugurwa kugirango birefresh murakoze.

EDDY Kuya 7-09-2016

Ntabwo ari abicanyi ubyo ni ugusebanya n’uwakora amakosa yayahanirwa ku giti cye nkuko bigenda no kuzindi nzego z’umutekano hagenda hagaragara abitwara nabi kandi bakabihanirwa.
DASSO turabemera baradufasha cyane kandi nibo begereye abaturage cyane kurusha izindi nzego z’umutekano. DASSO Oyeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!

nshimiyimana celestin Kuya 1-09-2016

bajye bakosora bitewe nikibazo

HAVUGIMANA Jean bosco Kuya 31-08-2016

ntekereza ko uramutse utari mu makosa ukubahiriza gahunda za leta dasso mwahurirahe?

claude Kuya 20-08-2016

Mwabantu MWe DASSO batabayeho ziriya nzego zindi ntizatungany neza inshingano kuko barakorana

KAYIGIRE THEONESTE Kuya 7-07-2016

URU RUBUGA NDARUKUND KUKO RUTUMA TUBA UP TO DATE MUKOMEREZE AHO TURABAKURIKIRANA 5/5

ombeni Kuya 4-07-2016

Ntekerereza umuntu wita urwego nkuru rukora kinyamwuga ngo ni abicanyi!!!!!! Dasso turabemera ikibazo ni abarwanya gahunda za leta yabakoma mu nkokora muti ishyano!!!Dasso oyeee

ombeni Kuya 4-07-2016

Ntekerereza umuntu wita urwego nkuru rukora kinyamwuga ngo ni abicanyi!!!!!! Dasso turabemera ikibazo ni abarwanya gahunda za leta yabakoma mu nkokora muti ishyano!!!Dasso oyeee

xxx Kuya 1-07-2016

jori c numuntu uriho?

NSHIZIRUNGU Emile Kuya 21-06-2016

Abo bicanyi se ko babitojwe uragirango bakore iki kindi kitari uguhohotera abo ba nyiramiruho!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
  • didon https://www.exoticrwanda.com

    ">iyi website muyitondere kd muyirinde abana banyu https://www.exoticrwanda.com
  • Loading...
    IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...