konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AMAFOTO: Iby’Ingenzi byaranze umukino w’ishiraniro wahuje Police FC na APR FC

AMAFOTO: Iby’Ingenzi byaranze umukino w’ishiraniro wahuje Police FC na APR FC
22-11-2017 saa 21:19' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2461 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017, Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku munsi wayo wa karindwi aho kuri sitade ya Kicukiro Mujyi wa Kigali habereye umukino wahuje APR FC na Police FC warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice (15h30) nk’uko byari biteganijwe mbere y’uko gato y’uko umukino utangira habanje kubaho umunota wo kwibuka abakinnyi, Hategekimana Bonaventure bakundaga kwita Gangi n’umutoza Ndikumana Hamad Katauti bombi bakiniye ikipe y’igihugu bakaba baherutse kwitaba Imana.

Wari umukino unogeye ijisho waranzwe n’ishyaka rikomeye mu kibuga buri kipe wabonaha ishaka dore ko n’abafana bari bitabiriye ku mpande zombi, Haba ku ruhande rwa Jimmy Mulisa utoza APR na Seninga Innocent wa Police FC wari wanakiriye uyu mukino buri wese yashakaga amanita atatu ariko byaje kurangira zombi bayagabanye.

Uyu mukino kandi wagaragayemo amakosa menshi dore ko nka Police FC yabonyemo amakarita atatu y’umuhondo iyahawe Nizeyimana Mirafa, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Nzabanita David naho APR ikabona imwe yahawe Nshimiyimana Imran.

Muri rusange n’ubwo amakipe yose yagerageje kugaragaza imbaraga no gusatira kuri buri ruhande ariko nta kipe n’imwe yigeze ibasha kureba mu izamu ry’indi bityo umukino ubasha kurangira ari ubusa ku busa.

Kuri ubu ikipe ya APR FC yanganije uyu mukino iraye ku mwanya wa kabiri mu gihe Kiyovu Sports yari iri inyuma yayo iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 15 dore ko uyu munsi yabyitwayemo neza itsinda Sunrise igitego kimwe ku busa.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves (21, GK), Rukundo Denis 28, Ngabonziza Albert (C, 3), Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince 18, Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Imran 5, Bizimana Djihad 8, Sekamana Maxime 17, Hakizimana Muhadjili10 na Twizerimana Onesme 9.

Police FC : Nzarora Marcel (18, GK), Ishimwe Issa Zappy 26, Muvandimwe JMV 12, Habimana Hussein 20, Twagizimana Fabrice (6,C), Nizeyimana Mirafa 4, Nzabanita David 16, Mushimiyimana Mohammed 10, Biramahire Abeddy 23, Muzerwa Amin 17 na Mico Justin 8.

Uko indi mikino y’umunsi wa 7 yarangiye

- FC Marines 1-4 AS Kigali
- Mukura VS 2-2 Miroplast FC
- Police FC 0-0 APR FC
- Sunrise FC 0-1 Kiyovu Sport
- Gicumbi FC 1-0 Kirehe FC



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
fundi Kuya 23-11-2017

Ikipe yacu APR imaze kuranjyira pe! Ntawamenya ko ari yayindi yacyera igitozwa na Jamali Ntagwabira, ntakundi gusa ndayikunda

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...