konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abo mu muryango wa Katauti barimo n’abahungu be babiri baje gushyigikira Rayon Sports

Abo mu muryango wa Katauti barimo n’abahungu be babiri baje gushyigikira Rayon Sports
19-11-2017 saa 19:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 12672 | Ibitekerezo 1

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017, I Kigali kuri Sitade ya Kicukiro habereye umukino wahuje ikipe ya Mukura VS inganijemo na Rayon Sports yakinnye nta mutoza mukuru dore ko Olivier Karekezi afunzwe ndetse na Ndikumana Hamadi Katauti wari umwungirije uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye.

Uyu mukino Rayon Sports inganijemo na Mukura VS wari witabiriwe cyane n’abafana benshi ba Rayon Sports barimo n’abo mu muryango wa Ndikumana Hamadi Katauti ndetse n’abana babiri b’abahungu bivugwa ko uyu Nyakwigendera Katauti yasize abyaranye n’umurundikazi

Ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe by’ibizazane byabimburiwe no kubura uwari umuzamu wayo wungirije, Mutuyimana Evaliste umaze amezi abiri atabarutse ndetse na Ndikumana Hamadi Katauti wapfuye urupfu rutunguranye mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki Cyumweru dusoje.

Ibi bizazane kandi byaherekejwe n’ifungwa ry’umutoza mukuru w’iyi kipe Karekezi Olivier watawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017, aho bimwe mu byaha akurikiranweho birimo kugambanira igihugu nk’uko byemejwe na Polisi y’u Rwanda mu kiganiro yaro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ku itabwa muri yombi ry’uyu mutoza wa Rayon Sports.

Umukino wahuje Rayon Sports na Mukura warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nyuma y’umukino kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishiye Jean Luc bakunze kwita Bakame yavuze ko n’ubwo bamaze iminsi mu nsanganya ahanini ari nazo zabakomye mu nkokora bagatakaza umukino w’uyu munsi bafite icyizere ko imikino itaha bazitwara neza.

Umutoza wa gatatu wa Rayon Sports, Lemami Marcel yabwiye itangazamakuru ko bizeye ko Olivier Karekezi ari hafi kugaruka mu gihe cya vuba agakomeza gutoza iyi kipe

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports:
Ndayishimiye Eric ’Bakame (C), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier ’Sefu’, Nova Bayama, Kwizera Pierrot, Djabel Manishimwe na Caleb Bonfils Bimenyimana.

Mukura VS: Umar Rwabugiri, Hassan Rugirayabo, Ambroise Manirarora, Said Iragire, Nshimiyimana David, Nkomezi Alexis, Zagabe Jean Claude, Duhayindavyi Gael, Rashid Mutebi, Ndayegamiye Abou na Hakizimana Kevin.

Abo mu muryango wa Katauti bari baje ku kibuga bitwaje n’ibirango bigaragaza ko bari mu kababaro ko kubura umuvandimwe wabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
fkaaa Kuya 20-11-2017

nagaye ministeri ya sport yacu ndetse na ferwafa kutagira uruhare kuri ababakinyi uko ari 2 aboyobozi bayo baribakwiye kwegura ntabumunu kbs

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...