konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

BTN TV irimo kugaragara ku buntu kandi igiye kujya yerekana n’imikino ya shampiyona z’i Burayi

BTN TV irimo kugaragara ku buntu kandi igiye kujya yerekana n’imikino ya shampiyona z’i Burayi
4-09-2017 saa 19:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2681 | Ibitekerezo

Big Television Network (BTN TV), television nyarwanda imaze igihe kitari kinini ifunguye ni television yigenga ubusanzwe yagaragariraga gusa kuri decoder za STARTIMES ku murongo wa 126 na 106 ku batuye mu majyepfo n’uduce tumwe na tumwe tw’Uburasirazuba, ariko kuri ubu ikaba yatangiye kugaragara no ku zindi decoder kandi ku buntu.

Nk’uko twabitangarijwe na Bwana Ahmed Pacifique, umuyobozi wayo, ubu BTN TV iri kuboneka nta fatabuguzi uyireba abanje gusabwa kandi ibyo bikazaba byakwiriye mu gihugu cyose mu minsi mike ndetse no ku zindi decoder n’inyakiramashusho za digital.

BTN TV ni television iri kugenda yigarurira imitima ya benshi ahanini biturutse kuri gahunda zayo nk’Amakuru ndetse n’ibiganiro byayo bitandukanye nk’UMUHUZA Business, Rasa ku ntego, BTN Iwacu, Twunge umuryango, Star Gate, Kid Connection, Hambere n’ubu I Rwanda, Iterambere ry’urubyiruko, n ‘ibindi, byose bifata ku mpande hafi ya zose z’ubuzima bwa buri munsi.

Kuri ubu rero nk’uko Bwana Ahmed Pacifique yakomeje abidutangariza ngo indi nkuru nziza ku bakunzi b’imikino mu Rwanda, ni uko ubu k’ubufatanye na STARTIMES, ikigo cy’abashinwa gikora ibijyane no gusakaza amashusho ya television, ubu BTN TV izajya yerekana LIVE imikino ya champiyona z’umupira w’amaguru z’I Burayi nka BUNDESLIGA, yo mu Budage, SERIA A yo mu Butariyani na LIGUE 1 yo mu Bufaransa.

Usibye kugaragara ku buryo bwa television busanzwe bumenyerewe BTN TV ubu inaboneka kandi kuri facebook LIVE, ku rubuga rwayo rwa internet, www.btn.rw ndetse inafite Application washyira muri telephone igendanwa unyuze kuri google store ugashaka BTN Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...