konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gangi wari wararembye agafashwa na APR FC na Gen James Kabarebe yashizemo umwuka

Gangi wari wararembye agafashwa na APR FC na Gen James Kabarebe yashizemo umwuka
15-11-2017 saa 07:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17854 | Ibitekerezo 4

Hategekimana Bonaventure bakunda kwita Gangi, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu, ATRACO FC n’ayandi ndetse agakinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu aguye mu bitaro bya Kabutare, nyuma y’uko yari amaze igihe kirekire arembye ndetse mu minsi yashize Minisitiri w’Ingabo akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC ari mu bamufashije bikomeye ndetse na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaule yamusuye igihe yari arembeye i Gisenyi.

Hategekimana Bonaventure Gangi, yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwari bumaze igihe bwaramuharanye, yavugaga ko bwamufashe mu mpera za 2016 aho ngo bwatangiye ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi bakakibaga, ndetse ubwo burwayi bukaba ari nabwo bwatumye tariki 2 Gashyantare 2017 atangaza ko yahagaritse umupira w’amaguru.

Gangi yamaze igihe arwariye mu bitaro bya Gisenyi ariko yabanje kurwarira no mu bitaro bya Musanze ari naho yabanje kurwarira, cyane ko ubusanzwe yari amaze igihe akinira ikipe ya Musanze FC mbere y’uko afatwa n’uburwayi. Ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwizwa amafoto agaragaza uburyo uburwayi bwamugize kandi mbere yari umusore w’ibigango.

Hategekimana Gangi yazahajwe n’uburwayi mu buryo bugaragara

Kuwa Kane tariki 16 Gashyantare 2017, Nzamwita Vincent De Gaule yasuye Gangi mu bitaro bya Gisenyi ndetse hari n’ubufasha yamugeneye nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com icyo gihe.

De Gaule ati: "Namusuye ku giti cyanjye kuko namuyoboye ndi muri Club, muyobora mu ikipe y’igihugu, namusuye ku giti cyanjye, icya kabiri namusuye mu rwego rwa Federation, hari n’abandi bayobozi bantumye kumukomeza, ariko icyo Federation yemeye, yamwemereye kumutunga igihe cyose azaba ari mu bitaro, hanyuma navamo tuzareba icyo twakora cyamufasha gusubira mu buzima."

De Gaul yasuye Gangi mu bitaro bya Gisenyi baranamugoboka

De Gaule kandi, icyo gihe yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, yasabye ko Gangi akurwa mu cyumba rusange akajyanwa mu cyumba kiyubashye (VIP) kandi n’ibitaro byose bikaba icyo gihe byari birimo kwishyurwa na APR FC.

De Gaule ati: "Minister (Afande Kabarebe) yahamagaye asaba ko bamukura mu cyumba cy’abantu benshi, hanyuma ngo bamujyane mu cyumba cya VIP aho afite icyumba cye, douche (ubwogero) ye. Ubwo njyewe ndabyita APR kuko uwahamagaye ni umuyobozi wa APR kandi amuzi nk’umukinnyi wa APR n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu... "

JPEG - 90.3 kb

Uyu mukinnyi ubusanzwe yari umusore w’ibigango mbere yo gufatwa n’uburwayi

Nyuma yo kurembera i Gisenyi, Gangi yaje kujyanwa mu bitaro bya Kabutare biherereye mu Majyepfo y’u Rwanda, aho yari amaze igihe kirekire akaba yashizemo umwuka ahagana saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017 nk’uko byemezwa na bamwe mu bakinnyi bamubaye hafi mu gihe cy’uburwayi bwe baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Hari amakuru ashimangira ko APR FC na Gen James Kabarebe n’ubundi bakomeje gufasha Gangi mu burwayi bwe.

Gangi ubusanzwe akomoka i Gisenyi mu karere ka Rubavu, ariko yari asanzwe aba i Kigali. Yari umubyeyi w’umwana umwe ariko ntiyari akibana na nyina w’uwo mwana kuko batandukanye. Yakiniye amakipe menshi mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO FC, Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Irinde rubyiruko Kuya 16-11-2017

RIP Ngangi! Gusa rubyiruko twirinze SIDA, twifata cg dukoresha agakingirizo.après l’ambiance c’est la mort!

Dojo Kuya 15-11-2017

Birababaje. Gusa Ndasaba IMANA Ko Yakwakira Roho Ya Gangi Niya Katawuti Muzo Yishimira. RIP

mutuyimana jean pierre Kuya 15-11-2017

Ndihanganisha umuryango wa katauti numuryango wa gangi, iyi ninkuru yinca mugongo kubakunzi baruhago,

dado Kuya 15-11-2017

Mbega inkurumbi! Abakinnyi 2 bose koko bapfiriye rimwe? Gangi arambabaje na katawuti, ariko ntakundi gusa imana ibakire

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...