konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Intsinzi ya Rayon Sports kuri mukeba wayo APR FC yakomwe mu nkokora n’ibura ry’umuriro

Intsinzi ya Rayon Sports kuri mukeba wayo APR FC yakomwe mu nkokora n’ibura ry’umuriro
23-09-2017 saa 21:00' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2970 | Ibitekerezo 5

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na APR kuri Sitade ya Rubavu mu guhatanira igikombe cya ‘Super Cup’ wasubitswe kubera ibibazo by’ibura ry’umuriro wabuze inshuro ebyiri muri uyu mukino dore ko ubwa kabiri wabuze burundu bikaba ngombwa ko umukino usubikwa nyuma y’uko Rayon Sports yari yamaze gutsinda ibitego bibiri ku busa bwa APR FC.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda dore ko abenshi ari abafana b’aya makipe yombi. Ibitego bya Rayon Sports byagiyemo ku munota wa 34 w’igice cya mbere na Ismael Diarra ndetse n’uwa 64 w’igice cya kabiri na Kwizera Pierrot.

Igice cya mbere kibura iminota hafi 4 ngo kirangire umuriro wabuze muri sitade dore ko bwari butangiye kwira abantu bamara hafi iminota 3 nyuma ugarutse bongera gukina iyi minota babona kujya mu kiruhuko cy’igice cya mbere. Uyu muriro wongeye kubura mu gice cya kabiri aho wabuze ku munota hafi wa 62 uragenda umara iminota isaga 30 utaragaruka ari nabwo abasifuzi bafataga icyemezo cyo gusubika umukino bamwe mu bafana bari bari muri sitade bataha bimyoza imoso.

Kugeza ubu nta cyemezo cyafashwe cy’igihe uyu mukino uzabera cyangwa se niba igikombe kizatangwa mu bundi buryo cyane ko ntan’itegeko ryo kwifashisha muri iyi ngingo Ferwafa iteganya muri uyu mukino wa Super Cup. Biteganijwe ko bitarenze amasaha 48 komisiyo ishinzwe gutegura iyi mikino ya Super Cup izaba yamaze gutangaza icyemezo cyafashwe kuri iri subikwa ry’uyu mukino. Umuriro wabuze abari muri Sitade bose basigara mu mwijima kugeza n’ubwo umukino usubikwa
Minisitiri Uwacu Julienne w’umuco na siporo nawe yari yitabiriye uyu mukino wahuzaga APR na Rayon Sports Abatoza Jimmy Mulisa wa APR FC na Karekezi Olivier wa Rayon Sports bakijijwe n’ibura ry’umuriro Abafana ba Rayon Sports batashye bimyoza imoso nyuma yo gutsinda ibitego bibiri bigateshwa agaciro
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC Abakinnyi 11 babanjemo ku ikipe ya Rayon Sports


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
MEmmanuel Kuya 24-09-2017

Supercup,(igikombe kiruta ibindi) kuri stade itujuje ibisabwa na Fifa itagira generetor, ntibibaho, ese ubundi amafranga fifa yatanze bari kwitegura CAN yakoze iki iyarihari yagiye hhe???
dutekerez gato kuki bitagenzurwa mbere, uburangare bukabije, ubwo rero ministeri, ferwafa, akarer ka rubavu nintara ndetse na comitte ishinzwe gutegura uyu mukino babibazwe, uwarangaye kurusha abandi kuko bose bararangaye abibazwe bikomeye. gusubika march kubera umuriro biteye umugayo iki guhugu peee.

levman Kuya 24-09-2017

itekinika muri byose ndakurahiye

no Kuya 24-09-2017

Ninde wakubwiye ko ibitego bya rayon byateshejwe agaciro?

Harisi rwandebya Kuya 24-09-2017

Nukuri biragayitse, byerekanye ishushombi kumupira wurwanda, origanizasio mbi, imitegurire mibi, bakwiriye kwisubiraho nibizonjyere ukundi.

Tgirberlt Kuya 24-09-2017

ibyamikino hno birarenze, umuriro koko kuri march ikomey nkiyi ukaba ikibazo??

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...