konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Inzangano,amatiku,itonesha,umururumba… mu byo Madamu Rwemalika adashaka mu nzu ya FERWAFA

Inzangano,amatiku,itonesha,umururumba… mu byo Madamu Rwemalika adashaka mu nzu ya FERWAFA
23-12-2017 saa 11:28' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5199 | Ibitekerezo 3

Madame Rwemalika Félicité, umwe mu bakandida babiri bahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, yagaragaje imigabo n’imigambi izingatiye bimwe mu bikorwa we n’abo bafatanyije bazibandaho mu kugarura isura nziza mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu gihe bazagirirwa icyizere bagatorerwa kuyobora iyi manda.

Madame Rwemalika Félicité yagarutse ku migabo n’imigambi afite mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza, aho yagarutse cyane ku bitaragenze neza muri iyi Manda byatumye umupira w’amaguru mu Rwanda wononekara azahindura maze amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda akongera agashimisha abanyarwanda.

Madamu Rwemalika avuga ko afite ingingo zigera ku 8 azashingiraho yongera kugarurira isura nziza FERWAFA, aho izi ngingo zose zizashingira ku gushyira hamwe n’itsinda bazafatanya kuyobora mu gihe bazaba bagiriwe icyizere bagatorerwa kuyobora uyu mwanya.

Uyu mugore ubaye uwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda wiyamamarije kuyobora FERWAFA, yavuze ko muri izi ngingo agiye kwibandaho harimo kubanza kumvisha buri wese ko Ferwafa atari iy’umuntu ku giti cye, bityo ko buri wese uhereye ku mukinnyi kugeza ku mufana agomba kumenya ibibera muri iyiu nzu bityo ibyo kwikubira bikimwa ijambo.

Yanavuze ko hagomba gushyirwaho amategeko ahamye adahindagurika agomba kugenga Ferwafa ku buryo agomba kwifashishwa mu guca ihuzagurika rigaragaramo. Yanavuze ko hagomba gukazwa cyane uburyo bw’imyubakire y’inzego mu rwego rwo kwirinda akajagari no kugongana kw’inzego bituma iyi nzu ihoramo umwuka mubi no guhora barebana ay’ingwe.

Hazashyirwa imbaraga zidasanzwe mu guteza imbere umupira w’amaguru bahereye ku bana bato, hazarwanywa itonesha na ruswa habeho gukorera mu mucyo, bazanashyira imbaraga mu guteza imbere amarushanwa mu byiciro byose ndetse no gukorana neza na Fifa.

Uyu mugore usanzwe ari visi Prezida wa komite olempike y’u Rwanda unafite ubunarararibonye mu mupira w’u Rwanda, yanavuze ko bizamworohera cyane ngo kuko zi aho imbaraga nke ziherereye muri FERWAFA cyane ko ayimazemo imyaka isaga 10 ayobora umupira w’amaguru w’abagore n’abakobwa.

Ati”Mu myaka 10 maze muri FERWAFA, iriya nzu nayibayemo, ndayizi nzi intege nke zayo nzi aho ibintu byose bipfira, ariko mu gihe udafite ijambo ryanyuma hejuru biragoye kugira ngo ufate icyemezo. Icya mbere mutanga ibitekerezo mukavuga gahunda uko ziri bugende ariko nyuma bakaza gufata ibyemezo.Rero ntiwajya guhangana nabo. Njye ntan’ubwo nashakaga guhangana cyane ahubwo nageragezaga gusigasira umupira w’amaguru w’abakobwa kugira ngo hagire aho wagera.”

Yavuze ko bazakora ibishoboye bagasigasira ubumwe birinda ko bacikamo ibice birinda amatiku, amakimbirane maze bakore ibintu byose biciye mu mucyo mu rwego rwo kugera ku mpinduka barimo kwizeza abanyarwanda.

Yashimangiye ko bagomba gukora ibishoboka byose bakirinda ikintu cyose cyazabasiga icyasha, nko kunyereza amafaranga y’abagenerwabikorwa ku buryo bazasiga umurage mwiza muri Ferwafa ubwo bazaba basoza manda yabo bazaba batorewe.

Madame Félicité Rwemalika ni muntu ki mu ruhando rw’imikono?

• Yabaye umunyamuryango w’inama y’Ubuyobozi bwa Ferwafa kuva 2007 kugeza ubu

• Ni Vice perezida wa Komite Olimpike mu Rwanda

• Afite impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA

• Umwe mu bari bagize komite yateguye igakurikirana CAN U17 yabareye mu Rwanda muri 2011

• Umwe mu bari bagize Komite ikurikirana igikombe cy’isi cya U17 cyabereye muri Mexique 2011

• Umwe mu bagize Komisiyo y’abagore muri CECAFA kuva 2011

• Umwe mu bagize Komisiyo ya Komite mpuzamahanga y’imikino Olimpike

• Muri 2016 yahawe igihembo na Komite Mpuzamahanga y’imikino Olimpike gihabwa abagore bitabira siporo

• Muri 2015 yaherewe mu Bwongereza igihembo cya Stars Foundation Kingdom Award

• Ni umuyobozi w’umuryango wa Act for Hope


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
uwase Kuya 24-12-2017

uyu mugore ntimuzamutore ntacyo yatumarira ndamuzi amagambo yo arayafite ibikorwa ntabyo peee Arutwa na degore twaramukiniye turamuzi Akunda amafaranga kubi nta kimuvaho na gende puuu

Mbaga Kuya 23-12-2017

Mu matora iyo hajemo amarangamutima aba yapfuye! muve ku bya gender n.andi ma tekinike murimo! muzarebe ushoboye!

alfa Kuya 23-12-2017

Abantu mugize inteko itora mwatubabariye mugatora Rwemarika. Mukaturinda intimba ku bibuga. Mugashyigikira gender ko nabo bashoboye (ndavuga ba nyakuduhekera =abagore) muzaba mukoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...