konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Louis Van Gaal yirukanywe muri Manchester United igiye guhita itozwa na Mourinho

Louis Van Gaal yirukanywe muri Manchester United igiye guhita itozwa na Mourinho
23-05-2016 saa 10:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1189 | Ibitekerezo 1

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yamaze kwirukana umuholandi Louis Van Gaal wayitozaga, uyu akaba yirukanywe nyuma y’iminsi ibiri ayifashije gutwara igikombe cya FA ubwo yatsindaga bigoranye Crystal Palace ku mukino wa nyuma.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2016, nibwo Van Gaal yahambirijwe ndetse ahita anajyana n’ikipe y’abaholandi bamufashaga muri aka kazi k’ubutoza, aba bakaba barimo Albert Stuivenberg wari umutoza wungirije ndetse na Frans Hoek wari umutoza w’abazamu.

JPEG - 80.9 kb

Yirukanywe nyuma y’uko yari yatwaye FA Cup kuwa Gatandatu

Louis Van Gaal yirukanywe ahanini bitewe no kuba atarabashije kwitwara neza mu mikino ya shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza, akananirwa byibura gufasha ikipe yatozaga kuza mu makipe ane ya mbere, bivuga ko umwaka utaha Manchester United itazigera igaragara mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo izwi nka Champions League.

Louis Van Gaal yahise asimbuzwa icyamamare Jose Mourinho, uyu mugabo watoje amakipe akomeye nka Chelsea, Real Madrid na Inter de Milan akaba agomba gutangira akazi ke ko gutoza Manchester United kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2016.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
mugisha joshua Kuya 24-05-2016

Imana ishimwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...