konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Masudi Djuma yabonye akazi gashya kazamuhemba inshuro 2 z’ayo yahabwaga na Rayon

Masudi Djuma yabonye akazi gashya kazamuhemba inshuro 2 z’ayo yahabwaga na Rayon
19-10-2017 saa 12:02' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 6074 | Ibitekerezo 1

Irambona Masudi Djuma wamenyekanye nk’umukinnyi mu makipe nka APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports yaje no kubera umutoza akayesha igikombe cya shampiyona ya 2016 -2017 ndetse n’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezera ku kazi yabonye akazi gashya muri Tanzaniya.

Nyuma yo guhagarika akazi muri Rayon Sports havuzwe byinshi birimo ko yaba agiye kwerekeza muri Mukura, Bugesera cyangwa Police FC, ibyaherukaga kuvugwa byari ugusimbura Jimmy Mulisa muri APR FC ndetse no mu mikino yabanjirije Shampiyona ya Agaciro Development Found amakipe yitwaye nabi byavugwaga ko azirukana abatoza Masudi akabasimbura kuko ari we mutoza waherukaga kwitwara neza kandi udafite akazi.

Gusa kuba ubu yiboneye akandi kazi aho agiye kuba umutoza wungirije muri Simba Sports Club ikinamo kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi; Haruna Niyonzima, uyu mutoza akaba agiye kuri uyu mwanya asimbuye umugande Jackson Mayanja wasezeye ku kazi.

Uyu mutoza wemeye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Simba Sports Club azahembwa miliyoni eshatu n’igice uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda (3 500 000frw), aya akaba akubye kabiri ayo yabonaga muri Rayon Sports.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
sibo Kuya 15-11-2017

Ariko ubutaha ajye avuga make. Ko yavugaga se ngo ntazongera gutoza yungiriza ubu ari gukora ibiki?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...