konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyuma ya Stephen Keshi, undi wari umutoza wa Nigeria yapfuye urupfu rutunguranye

Nyuma ya Stephen Keshi, undi wari umutoza wa Nigeria yapfuye urupfu rutunguranye
11-06-2016 saa 10:15' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1796 | Ibitekerezo

Nyuma ya Stephen Keshi wahoze atoza Nigeria wapfuye mu minsi itatu ishize, undi wahoze atoza ikipe y’iki gihugu y’umupira w’amaguru nawe yapfuye urupfu rutunguranye.

Umuyobozi w’ibya tekiniki mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria akaba yarabaye n’umutoza w’ikipe y’iki gihugu, yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu, azize urupfu rutunguranye.

Uyu mugabo wapfuye afite imyaka 58 y’amavuko, yitwaga Shuaibu Amodu, akaba yaratangiye gutaka mu gatuza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’amasaha macye agahita apfa nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria bubinyujije kuri twitter.

Shuaibu Amodu wari waragizwe umuyobozi wa tekiniki mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria guhera muri Mata uyu mwaka, yabaye n’umutoza w’ikipe y’iki gihugu y’umupira w’amaguru, akaba yapfuye nyuma gato y’urupfu rwa Stephen Keshi nawe watoje iyo gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...