konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida wa FIFA yafashe mu mugongo umuryango wa Ndikumana Katauti

Perezida wa FIFA yafashe mu mugongo umuryango wa Ndikumana Katauti
21-11-2017 saa 14:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3769 | Ibitekerezo

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yihanganishije umuryango wa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yabitangaje mu butumwa yoherereje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho yanagarutse kuri bimwe mu bigwi byamuranze mu makipe yagiye akinamo hirya no hino ku Isi.

Muri ubu butumwa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yihanganishije byimazeyo umuryango wa nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, inshuti ze, abakunzi ba ruhago ndetse n’abafana b’ikipe yatozaga muri rusange.

Yagize ati “Nababajwe n’urupfu rwa Ndikumana Katauti wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga. Mu izina ry’umuryango mugari w’umupira w’amaguru no ku giti cyanjye ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, nihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Nifatanyije n’umuryango we ndetse n’inshuti ze muri ibi bihe bikomeye.”

Ndikumana Katauti yapfuye urupfu rutunguranye cyane, urupfu rwe rukaba rwaramenyekanye mu ijoro ryo kuwa 14 Ugushyingo 2017, ibintu buri wese ukurikira umupira w’amagaru mu Rwanda atariyumvisha neza kugeza magingo aya cyane ko umunsi yapfuyeho yari yatoje abakinnyi be nk’uko bisanzwe ndetse nawe ubwe akaba yari yagiye mu kibuga agakinana nabo.

Ndikumana Katauti yakiniye amakipe atandukanye nk’ayo mu Burundi cyane ko ariho avuka, mu Rwanda aho yakiniye Rayon Sports igihe kinini akanaza kuyibera umutoza wayo w’ungirije. Yanakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’Uburayi ndetse anakinira Yanga Africans yo muri Tanzania.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...