konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AMAFOTO: Mu birori binogeye ijisho Mani Martin yakoze amateka i Kigali

AMAFOTO: Mu birori binogeye ijisho Mani Martin yakoze amateka i Kigali
5-11-2017 saa 06:58' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6422 | Ibitekerezo 3

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017, Umuhanzi Nyarwanda Mani Martin umaze kugaragaza umwihariko n’ubuhanga budasanzwe mu gukora umuziki ucurangitse mu buryo bwa Live hano mu Rwanda, yakoze igitaramo cy’amateka aho yasusurukije abanya Kigali bakanyurwa n’uburyohe bw’umuziki wiganjemo injyana gakondo.

Iki gitaramo cyabereye i Kigali muri Serena Hotel cyaje gisoza ibitaramo uyu muhanzi yakoze azenguruka igihugu birimo icyo yakoreye i Rubavu, icya Musanze, Huye ndetse n’icyo aherutse gukorera i Rusizi mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira aho yagendaga amurikira abakunzi be indirimbo zigize alubumu ye ya Gatanu yise ’Afro’.

Iki gitaramo cyabereye i Kigali cyatangiye ahagana ku isaha ya saa mbiri (20h00’) z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe aho itorero ribyina imbyino gakondo ryaturutse i Musanze ryabanje gususurutsa abakunzi b’izi njyana zirimo ikinimba n’umushayayo dore ko bari bitabiriye ku gihe.

Abahanzi barimo Sintex wabimburiye abandi ku rubyiniro yaje gukurikirwa na Yverry wagaragaje ubuhanga afite mu kuririmba mu buryo bwa Live, uyu akaba yaje gukurikirwa n’umuhanzi Christopher wagiye ku rubyiniro ahagana saa tatu z’ijoro nawe agashimisha abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zirimo n’iyo aherutse gushyira ahagaragara mu minsi ya vuba yitwa Simusiga.

Ku isaha ya saa tatu n’iminota mirongo itanu nibwo umuhanzi wari utegerejwe na benshi dore ko bari bavuye iwabo ariwe baje kureba. Mani Martin yageze ku rubyiniro agaragiwe n’itsinda ry’abacuranzi, Kesho Band risanzwe rimufasha gucuranga.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro abanza kuririmba indirimbo itamenyerewe na benshi hano mu Rwanda ariko wumva ivuga ibigwi igihugu cy’u Rwanda. Nyuma y’umwanya muto aririmba iyi ndirimbo, yafashe akanya avuga amagambo mu rurimi rw’icyongereza aho yavugaga uburyo Afurika yaba imeze umwirabura yishimira uko abayeho n’andi magambo menshi uyu muhanzi wumvaga asubiramo amwe mu magambo yagiye avugwa n’intwari zabayeho muri Afurika mu bihe byo hambere.

Nyuma yo kuvuga aya magambo, Mani Martin yahise akomeza kuririmba ahera ku ndirimbo yitwa ’Umumararungu’ akurikizaho ’Akagezi ka Mushoroza’ Ideni, n’izindi ndirimbo zinyuranye yagiye acishamo akavangamo indirimbo zakozwe n’abandi bahanzi bo hirya no hino ku isi ibintu wabonaga binogeye ijisho ndetse n’abaje kubireba bafite akanyamuneza ku maso .

Mani Martin wamaze igihe kingana n’amasaha abiri asagaho iminota hafi mirongo itatu yasoje ubona benshi bagifite akabaraga ko gucinya umudiho bagaragaza ko bamushyigikiye kandi bafatanya nawe kuririmba izi ndirimbo kugeza aho byageze ku ndirimbo Afro yitiriwe iyi alubumu ari nayo yasorejeho maze akanyamuneza kaba kose ku bari bitabiriye ibi birori.

Reba mu mafoto uko iki gitaramo cyagenze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
jojo Kuya 5-11-2017

tuzatere
imbere
tu

jojo Kuya 5-11-2017

tuzatere
imbere
tu

Joel Kuya 5-11-2017

U Rwanda uwaduha abahanzi nk"uyu batatu maze ukareba aho umuziki wacu ugera... Seriously Man Martin ni ntagereranywa hano mu Rwanda ahubwo abanyarwanda ni ugifatanya tukamushyigikita

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...