konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

AMAFOTO: Urban Boyz bagiye gukomeza ari babiri, hari byinshi babwiye abanyamakuru

AMAFOTO: Urban Boyz bagiye gukomeza ari babiri, hari byinshi babwiye abanyamakuru
10-11-2017 saa 18:23' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4451 | Ibitekerezo 2

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2017, Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bagize itsinda rya Urban Boyz nyuma y’uko Safi Madiba batangiranye urugendo bari bamazemo imyaka igera ku 10 abasezeye ku mugaragaro, kuri ubu ngo Urban Boyz ni kompanyi idashobora gusenywa n’umuntu umwe ari nayo mpamvu ibikorwa byayo bigikomeje

Tugarutse ku byaranze iki kiganiro icyambere ni ukuba Iki cyatangiye gitinze ugereranije n’amasaha yari ategenijwe ko kiberaho ndetse mu bahanzi bagize iri tsinda rya Urban Boyz ari naryo ryari ryateguye kuganira n’abanyamakuru , Humble Jizzo niwe wabashije kugera mu cyumba cyabereyemo ikiganiro ku gihe nabwo ahagera akereweho iminota irenga icumi (15h10) mu gihe mugenzi we Nizzo Kaboss yahageze ahagana saa Cyenda na mirongo ine (15h40). Uyu Nizzo niwe kandi wanakunze gushyirwa mu majwi ko ariwe wakunze kurangwa n’amakimbirane hagati ye na Safi bikaba intandaro y’isenyuka rya Urban Boyz.

Ku isaha ya 15h42 nibwo ikiganiro nyirizina cyatangiye aho Humble Jizzo yatangiye yisegura ku bari bitabiriye iki kiganiro ndetse anashimira ababashije kuza kubatega amatwi. Humble Jizzo yavuze ko mu ngingo nyamukuru ari ukugaragaza amateka ndetse n’urugendo Urban Boyz yakoze kuva yabaho ndetse n’aho igeze kugeza ubu aho yavuze ko n’abitabiriye bagomba kugira uruhare babaza bimwe mu bibazo bashaka gusobanukirwa
Aha Humble Jizzo yabazaga mugenzi we Nizzo aho aherereye dore ko amasaha yuari yagiye

Mu kugaruka ku mateka ya Urban Boyz, Humble Jizzo yavuze ko iri tsinda ryatangiriye I Butare mu mpera z’umwaka wa 2017, ndetse ngo muri aba bombi buri umwe yari afite ibihangano bye ku giti cye.

Humbe Jizzo yanavuze kandi ko iri tsinda ryatangiye ari abahanzi batanu, gusa nyuma baza gukomeza bagenda bakora cyane bigera ubwo basigara ari batatu (Humble Jizzo, Nizzo Kaboss na Safi Madiba). Iri tsinda kandi ngo bakomeje gukora cyane ndetse banatangira gukundwa n’abatari bake muri uyu Mujyi wa Butare kugeza ubwo banakoze alubumu yabo ya mbere yitwaga Sindi Indyadya bakoze babifashijwemo n’umujyanama wabo witwaga 2Pac ndetse n’uwitwaga Tonton Mozes
.
Humble Jizzo yakomeje asobanura urugendo rw’iri tsinda kugeza ubwo bahisemo kuva I Butare baza gukorera mu Mujyi wa Kigali, nyuma batangira gutwara ibihembo ari nako bakomeza gukora ibikorwa byabo babona ibihembo bitandukanye bigera mu 10 birimo Salax, na Primus Guma Guma Super Star , ibi byanaje kugera ubwo Urban Boz iba kompanyi ndetse banayandikisha muri RDB,

Agaruka ku isenyuka rya Urban Boyz, Humble Jizzo yavuze ko byageze ubwo hataba kuzuzanya no gushyira hamwe hagamijwe gusenyera umugozi umwe nk’uko byahoze biza kugera n’ubwo bafata umwanzuro wo kureka Safi agakomeza umurongo we ndetse Humble na Nizzo bagakomeza gukora nka Urban Boyz. Aha Humble yashimangiye ko iyo umuntu umwe muri Kompanyi asezeye bitavuga ko yose iba isenyutse ahubwo abasigaye bakora inama bagakomeza ibikorwa

Humble Jizzo yasobanuye kandi ko nyuma y’ugusezera kwa Safi Madiba, ibikorwa bya Urban Boyz birakomeza birimo ibitaramo bafite I Nyamata na Huye ndetse n’indirimbo bagifite zitararangira. Uyu muhanzi kandi yasobanuye ko nibamara kwicara bakabona koko ko bikwiye ko Urban Boyz itakomeza igizwe n’abantu babiri gusa aribwo bazafata umwanzuro wo kuba bashyiramo undi muhanzi wo gusimbura Safi.
2Pac nk’umwe mu batangiranye n’itsinda rya Urban Boyz yavuze ko yababajwe cyane no gusezera kwa Safi muri Urban Boyz ndetse anahamya ko atifuza ko abantu batazongera kuvuga ko Urban Boyz yasenyutse kuko kuba Safi yarasezeye bitavuze ko ibikorwa bya Urban Boyz bihagaze.

2Pac kandi yibukije abari bitabiriye iki kiganiro bimwe mu bihe byaranze Urban Boyz mu ntangiriro zabo anavuga ko Safi na Nizzo kuva na mbere akimenyana nabo bahoraga bahanganye nk’udusake tubiri duhora dushondana

Yves uhagarariye abafana ba Urban Boyz bibumbiye mu muryango (Swagg Family) yavuze ko nk’abakunzi ba Urban Boyz batunguwe ndetse bakababazwa no kuva muri Urban Boyz kwa Safi ariko ahamya ko kuba abasigaye bemeye ko ibikorwa bya Urban Boyz bikomeza biteguye kubashyigikira no kubaba hafi nk’abafana batangiranye n’iri tsinda muri 2013.

Mu bibazo byabajijwe aba bahanzi harimo kuba Humble Jizzo yabajijwe kuba agiye kwerekeza muri Leta zunze Ubumwe za America bitazatuma nawe asezera akajya mu buzima busanzwe muri America, Uyu muhanzi yavuze ko nta gahunda afite yatuma asezera muri Urban Boyz ari nayo mpamvu yatumije ikiganiro n’abanyamakuru ngo ababwire ko ibikorwa bya Urban Boyz bigikomeje.

Nizzo abajijwe niba koko yarakunze kugirana ibibazo n’amakimbirane na Safi, Uyu muhanzi yemeye koko ko bajyaga bagirana ibibazo ariko bidakomeye ku buryo byasenya ikintu bubatse.

Humble Jizzo kandi yabajijwe iby’ubwambuzi Nizzo yigeze gushinja Safi ubwo yatwaraga konti ya YouTube bahuriyeho. Humble yavuze ko atari ubwambuzi kuko bahise bahamagara Safi arabikosora

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 4 Ugushyingo 2017, ubwo Safi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yandikiye ubutumwa abo bireba bose barimo; aba bombi Nizzo Kaboss na Humble Jizzo bari bafatanije itsinda rya Urban Boyz, abafana babo, abajyanama ndetse n’abanyarwanda muri rusange abamenyesha ko ku mpamvu ze bwite yamaze gusezera muri iri tsidna amazemo imyaka ikabakaba 10 ndetse kuri we akaba agiye kwerekeza muri gahunda zijyanye n’inyungu ze bwite.

Humble Jizzo na Nizzo kuri ubu nibo basigaye bagize iri tsinda rya Urban Boyz ndetse ngo nta gahunda ya hafi bafite yo gusenyuka cyangwa ngo bahagarike ibikorwa byabo ahubwo barakomeza ari nako mu gihe kiri imbere bazaba bareba niba koko gushaka usimbura Safi ari ngombwa kumushaka. Aha Nizzo Kaboss yari ageze ahabera ikiganiro n’abanyamakuru gusa yari yakerewe Uhereye i Buryo: 2Pac watangiranye na Urban Boyz nk’umujyanama wayo ikiri i Butare, Humble Jizzo, Nizzo Kaboss, ndetse na Yves uhagarariye abafana ba Urban Boyz (Swagg Family)
2Pac watangiranye na Urban Boyz ngo yiteguye gukomeza gufasha abasigayemo Abanyamakuru nabo bari baje gutega amatwi ibijyanye na Urban Boyz isigaye ari iya Humble na Nizzo


AMAFOTO:Bunani Janvier/Ukwezi.com


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Mugenzi Esmael Kuya 13-11-2017

Mwiriwe Rwose Mumfashe Tureke Kujyatuvuga Safi Kuko Bariya Basore bakoranaga Bahise Bigaragaza Bamwita Umukozi Mubyukuri Rero Safi Naberekeko Nawe Ashoboye Rwose Nzagomeza Kumusengera Asanteni

Mugenzi Esmael Kuya 13-11-2017

Mwiriwe Rwose Mumfashe Tureke Kujyatuvuga Safi Kuko Bariya Basore bakoranaga Bahise Bigaragaza Bamwita Umukozi Mubyukuri Rero Safi Naberekeko Nawe Ashoboye Rwose Nzagomeza Kumusengera Asanteni

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...