konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Aline Gahongayire n’umugabo we basubiye mu rukiko bamaramaza kugira ibyabo amateka

Aline Gahongayire n’umugabo we basubiye mu rukiko bamaramaza kugira ibyabo amateka
8-11-2017 saa 14:03' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14904 | Ibitekerezo 5

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017, nibwo Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel bongeye kwitaba urukiko baburana mu mizi ku bijyanye n’ubutane bwabo nk’abashakanye ndetse bakomeza kumaramaza ku cyemezo cy’uko batandukana, nyuma y’iminsi 20 bikaba bizamenyekana niba bazahita bahabwa gatanya cyangwa niba hari ikindi urukiko ruzanzura.

Urubanza rw’ubutane bwa Gahongayire na Gahima, nta gihe kirekire rwamaze mu iburanisha ryabereye mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga. Umucamanza yabajije Gahima niba hari icyo yongera ku byo yavuze mu gihe cyo kubunga cyabayeho inshuro ebyiri, ndetse na Aline Gahongayire warezwe akiregura abazwa niba hari igishya yungutse yabwira inteko y’abacamanza, bombi bavuga ko ntacyo.

Umucamanza, nyuma y’akanya gato cyane, yahise avuga ko iburanisha rirangiye, ko tariki 28 Ugushyingo 2017 ari bwo hazatangazwa umwanzuro w’urukiko ku kirego cy’ubutane cyatanzwe na Gahima Gabriel asaba gutandukana byemewe n’amategeko na Gahongayire Aline.

Muri Nzeri umwaka ushize, nibwo Aline Gahongayire yeruye ku mugaragaro ko yatandukanye n’umugabo we n’ubwo batarabona gatanya byemewe n’amategeko. Icyo gihe yagize ati: "Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima bwawe ntawe uzabugukundira, ntabwo nzahisha ibyo bintu... Hari abagabo benshi batagifite ubwo bugabo kubera abagore babo babananiye, ni byiza ko nikunda, abanyarwanda ntabwo turagira ya sisitemu (system) yo kwikunda... Ngo ndacyahisha, ngo niko zubakwa, oya! Ijuru rya mbere rizaba mu mutima wanjye hanyuma ribe ahandi. Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato."

JPEG - 42.1 kb

Icyo gihe ibijyanye n’uko akiri muto kandi azashaka undi mugabo, Aline Gahongayire yabigarutseho cyane, ashimangira ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 ari bwo yujuje imyaka 30 y’amavuko. Yagize ati: "Ndacyari mutoya, mu kwezi kwa 12 nzuzuza imyaka 30 ariko buriya ntabwo ubungubu byihutira kuko hari ibisebe bikeneye gukira muri njye, hari n’ubundi buhamya Imana igomba kunyubakira ariko nyine ntabwo nzabaho njyenyine kuko ndi umunyamugisha, ntabwo ndi mubi Imana izampa undi... nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya... Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w’amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Didier Kuya 13-11-2017

Ariko ko mutatubwira icyo bapfuye? barikwaka gutana gusa?

dada Kuya 13-11-2017

Ufite cash zawe rata uzabona undi do not worry

gogos Kuya 9-11-2017

ntajuru ritagira umusaraba mukobwa mwiza! umusaraba wawe uwufashije hasi ijuru uzaryinjiramo ute? yezu ati: ushaka kunkurikira aheke umusaraba we ankurikire" none wowe ukuri wakurekeye mundirimbo urorohewe gusa! no kubyara nakugira inama yokubireka kuko nabyo ntibyoroshye ndetse nokurera ntuzabivamo byaba byiza ukomeje ukiririmbira gusa! naho abana urabavuga ntubazi sha uzamuta wikomereze se? we yaguhagama

fkaaa Kuya 8-11-2017

dore ibi inkiko zigora nibyo bituma abanu bicana bagiye bareka abanu bagatana kki babahatiriza kubana ugirango baza murukiko atariko byarangiye

lambert Kuya 8-11-2017

N’undi uzagushaka muzaatandukana niba utihangana nkuko abo ukomokaho barangwaga no kwihangana bikarangira bubbatse

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...