konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Diamond Platnumz yibasiye abakobwa bose bamubabaje mu rukundo barimo Wema Sepetu

Diamond Platnumz   yibasiye abakobwa bose bamubabaje mu rukundo barimo Wema Sepetu
2-12-2017 saa 13:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5130 | Ibitekerezo

Umuhanzi Naseeb Abdul Juma, wamamaye muri muzika ya Tanzania no muri Afurika yose nka Diamond Platnumz, yumvikanye yibasira cyane abakobwa yagiye abana nabo mu rukundo by’umwihariko umukinnyi w’amafilimi, Wema Sepetu dore ko banamaranye igihe kirekire.

Diamond Platnumz uri gukora indirimbo zizaba ziri kuri alubumu ye yise ‘A Boy from Tandale’ yashyize hanze indirimbo ebyiri muri iki Cyumweru gishize ‘Niache na Sikomi’ ziri mu buryo bw’amajwi aho ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo bugaruka cyane ku bibazo uyu muhanzi yagiye ahura nabyo mu rukundo

Mu ndirimbo Sikomi, Diamond yibasiye bikomeye Wema Sepetu avuga uburyo uyu mukobwa yamubabaje cyane ndetse bikamusigira isomo ry’uko atazongera kwizera abakinnyi b’amafilimi, akomeza avuga kandi ko uburyo Wema Sepetu yamuhindutse ari nako yahindutse mu minsi ishize akajya mu ishyaka rya CHADEMA rirwanya Leta avuye muri Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi.

Uyu muhanzi kandi agaruka ku munyamideli Penniel Mungilwa (Penny) bakundanye agitandukana na Wema aho avuga ko uyu mukobwa nawe yamubwiye ko atwite inda ye nyuma akaza kuyikuramo. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “Reka Penny wenyine! Nagerageje kumuha imodoka ubwo namenyaga ko atwite ariko nyuma yayikuyemo (Yakuyemo inda)”

Ibi byose Diamond akavuga ko ibyo yagiye abona mu rukundo ari ukubabazwa byonyine n’ubwo Imana yaje kumushumbusha Zari kuri ubu bafitanye abana babiri umuhungu w’imyaka n’umukobwa

Diamond wagarutse cyo yita amahano ahertse gukora ubwo yacaga inyuma umugore we, Zari Hassan akajya kubyarana n’umunyamideli Hamisa Mabeto ndetse bikaza gukurura impaka nyinshi mu bitangazamakuru bikamuteza kurebana nabi n’uwo bashakanye bafitanye n’abana babiri, uyu muhanzi kandi yagaragaje ko amaze kurambirwa no kubabazwa mu rukundo n’ubwo umutima we ukomeza umuhatira kubaho afite abakobwa akundana nabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...