AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’uburezi

23-05-2016 saa 11:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 49551 | Ibitekerezo 54

Nyakubahwa Minisitiri, mbanje kubasuhuza mbashimira cyane gahunda nziza y’uburezi kuri bose kandi budaheza cyangwa ngo buvangure kuburyo ubu nanjye Joriji Baneti nabashije kwiga nkava mu bujiji, rwose ibi mbishimiye na Leta y’u Rwanda muri rusange. Ariko kandi, mbandikiye ngirango mbagezeho akababaro kanjye, gashingiye kuri byinshi byazambye mu burezi.

Nyakubahwa Minisitiri, kugeza ubu ibigo by’amashuri abanza yigenga mu Rwanda, nibyo byigisha neza ndetse byishyura amafaranga menshi, ninaho abana b’abayobozi kimwe n’abana bakomoka mu miryango yishoboye biga, kuko n’ababyeyi babo baba babizi ko mu mashuri ya Leta nta burezi bufite ireme bukihabarizwa. Nonese Minisiteri muyoboye yabuze iki ngo ifashe ibigo bya Leta byo mu mashuri abanza kugira uburezi nk’ubutangwa muri ibyo bigo byigenga ko abayobozi mubizi cyane ko munarererayo abana banyu ?

Nyakubahwa Minisitiri, nishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ifata urugero ku gihugu cya Singapore mu bijyanye n’iterambere, imyubakire, ubukungu n’ibindi, ariko mbabazwa n’uko gukopera iki gihugu mu bijyanye n’uburezi byo byirengagijwe. Muri iki gihugu, abayobozi bakuru n’abandi bakozi ba Leta bose bategetswe kwivuza mu bitaro bya Leta kandi abana babo bakiga mu bigo bya Leta, ibyo bigatuma buri muyobozi akora ibishoboka byose ngo uburezi n’ubuvuzi bya Leta bihabwe ireme n’agaciro, kuko aba azi neza ko nawe ari byo agenewe. Niba se umuyobozi azi ko hari ishuri ryiza ryigenga azajyanamo umwana we cyangwa akamujyana no kwiga hanze, byamutwara iki kumva ko uburezi mu mashuri ya Leta nta reme bufite ? Nyakubahwa Minisitiri nawe ubitekerezeho neza, urasanga udashobora kujyana umwana wawe kwiga mu kigo cy’amashuri ya Leta, kuko ubona uburezi buhatangirwa buri hasi cyane, gusa aha umbabarire singuciriye urubanza nivugiraga rwose, mbese byari ukwiganirira !

Birababaje Bwana Minisitiri kandi biteye agahinda kubona hari abana basigaye barangiza umwaka wa gatanu w’amashuri abanza, batazi kwandika byibuze n’izina ryabo ry’ikinyarwanda, bitewe ahanini na gahunda yo kwangira abana ko basibira mu gihe bigaragara ko badakwiye kwimuka, umwana akaba ashobora kwitwa ko yarangije amashuri runaka nyamara bigaragara ko ari hasi cyane mu bumenyi.

Gusa nanone iyo tuvuze ku bijyanye n’ireme ry’uburezi, akenshi tuba tugomba no kubihuza n’abatanga ubwo burezi. Nyakubahwa, umushahara wa mwarimu n’ibiciro biri hanze aha ku masoko, mbona ukiri hasi cyane kuburyo bigoye kuba mwarimu yatanga umusaruro mu gihe nawe ubwe yigisha yayura... Ubanza iki kiri no mu mpamvu nyamukuru zituma uburezi buzamba, rwose mwe mundusha ubumenyi mwongere mubyigeho munabikoreho ubushakashatsi mubishakire umuti uhamye.

Kuba u Rwanda rugenda rutera imbere nyamara abakiri bato benshi nta burezi bufite ireme barimo guhabwa mu mashuri ya Leta, byatuma umuntu yibaza niba uwo mwana urangiza amashuri abanza atazi kwandika izina rye, ari we uzaba Minisitiri w’uburezi mu myaka iri imbere ! Nyakubahwa Minisitiri, uzi ko hari abasigaye barangiza n’amashuri yisumbuye batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi ?

Bwana Minisitiri w’uburezi, amabaruwa nabageneye ni menshi ariko nanze kubabwirira rimwe ibyo mbona binshavuza mu burezi bw’u Rwanda, gusa ikinyamakuru Ukwezi.com nicyongera kumpa akanya ngo mbagezeho ubutumwa bwanjye, nzongera n’ubundi mbandikire. Mbashimiye uburyo mubyakiriye

SANGIZA ABANDI IYI BARUWA YA JORIJI BANETI

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 54
Nayihiki hussen Kuya 18-11-2022

Nangerekanibariye joroji nikojoro ubwenge ufite ubukurahe ?

soma Kuya 10-10-2019

Joriji rwose urandangije peeeee Uburezi bufite ireme burakenewe

elia Kuya 29-09-2019

ndemeranya najoliji uburezi kuribose ireme wapi nyamara abana babayobozi biga ahakomeye batwitahute se

Dusengimana inoccent Kuya 13-12-2018

Bwanamuyobozi ndurubyiruko inyaka16
nkabanararangije amashuri abanza mbura ubushobozi nkabankeneye ubuvugizi nkasubiramwishuri inzozizanjye zikongera kuba impamu bwanamuyobozi mbayembashimiye,

Rwose Kuya 3-06-2018

joriji yavuze bike ,arikose wowe waba ufite ikibazo ukihutira gucyemura ibyabandi, ubucukike mu mashuri, ibitabo bihindagurika buri munsi bibs birimo n’amakosa, nabyo ntibibonekera igihe, abarimu bakora badshemberwa diplome zabo bafite, ese nkubaze minister umwalimu niba yigishije ngo muri secondaire imyaka icumi abana abigisha bagatsinda neza kandi yaragiye mukazi atsinze ikizamini cy’akazi hanya muri ubwo bushobozi buke akiga kaminuza yarangiza ngo nakore ibizamini bituma ahemberwa iyo diplome ye ubwo koko wowe urumva aribyo hanyuma yibyo bakamwohereza mu gikombe cyahereriyo ubwo urumva uriya udehemberwa diplome wamubaza iki aziko nibyari kumutunga yabihambye yiga diplome ikaba iri mwivarisi nonese uriya mukuyiwe akaba agiye mugikombe cyahereriyo uzamubaza iki yarataye umuryango we, ese nkubaze minister kera umwarimu umushahara we yarushwaga wayingayingaga uwa burugumesiteri wowe sibwo wize nize primaire mu rwanda wowe ubaye waburaye hanyuma undi muntu akakuzindura ngo byuka umuhingire wataha akakubwira ati jyana runo rwiri ejo bundi nzaguha ibijumba wotsemo warujyana nawe byibaze wishyire kucyimbo cyange nge ukubajije ibibazo mwite kuri mwarimu ibindi byose bizakosoka nahariya mu mapirive impamvu bigenda neza n’uko bazi agaciro ka mwarimu hari umugani uvugango mpa nguhe, akanwa karya konyine niyo kavugije induru ntawe ukumva naho kuvuga ngo abarimu ni benshi ariko bavunitse biga nkawe, ariko rero bagerageza gukora uko bishobotse nimukore ibiri munshingano yanyu ibindi byose bizakosorwa uburezi burabishye peee !!! njyewe mbona nikigo gitegura imfashanyigisho gifite ikibazo amakosa mu bitabo guhindagura ibintu urugero:njyewe=ngewe ,icyibo=ikibo izi mvugo ntabwo ziboneye ubundi se ibyambere byari bitwaye iki ? murakoze ibyo uwitwa emmanuel yavuze yabivuze ng’umunyaporitike uwamugira mwarimu ubu nta mezi abiri yabumaraho

Alphonse Mbig Kuya 31-10-2017

umuntu yatanga uburezi bufite ireme ate ari kwayura, ?

erinniy Kuya 16-05-2017

Ndakwemere muntu wanjye

Butera Emmanuel Kuya 21-02-2017

Joliji ndabona azi ubwenge cyane ariko ntakarebe ibitagenda gusa ahubwo abanze amenye n’amateka y’URwanda mu burezi yibaze za Kaminuza zimaze kugera mu Rwanda,Amashuri abanza amaze kugera mu Rwanda muri buri kagari byibura hari ishuri nta mwana w’Umunyarwanda ukijya kwiga kure ushaka kwiga wese ariga nta Kibazo,Aravuga umushahara mukeya nabanze amenye yuko haraho batanahembwa mwarimu agahembwa nibyavuye mu ngo z’ababyeyi yihangane ibitarakunda uyu munsi ejo bizakunda

z Kuya 8-01-2017

Ibyo joriji avuga birumvikana ariko

burya ntamubyeyi wanga umwana we.Ukwiye no kureba uko ubukungu bw’igihugu buhahgaze nubwo hari byinshi bikwiye kunozwa

Theos Kuya 14-12-2016

Nshimiye Joriji kubwigitekerezo yagize ntawe utabona ko uburezi bwurwanda buri kugenda busubira inyuma aho gutera imbere gusa ikibabaje nuko usanga bmerera abana bo muri primaire kwimuka badafite amanota akwiye ugasanga muri kaminuza kwimuka ningume kandi biba byatewe no kuba umwana yarazamutse nta bumenyi afite na buke ,ikindi ugasanga nkuko Joriji yabivuze abana babayobozi biga muri za kaminuza zo hanze arik ugasanga nabbabshije kwiga muri kaminuza ya leta bahawe inguzanyo ugasanga ntibarangije kwig kubera amananiza bashyirwaho . urugero natanga abiga mucyahoze Ari SFB baguha ubuhamya kuko abanyeshuri batangira mu mwaka wa mbere ari 5000 bakarangiza ari 800 cg 900

twahirwa Kuya 9-12-2016

joriji we ndakwemeye ureba kure nukuri peee

Nkusi Kuya 4-12-2016

Hahahaha ahubwo reka nibarize Joliji : Joliji we, wowe se wize hehe ko utahaturangiye ngo natwe tube ari ho twohereza abacu ko mbona ukamiritse ? ikindi nta reference watanze y’ abo bana batazi kwandika amazina yabo, n’amashuri bize mo kdi inkuru itagira reference iba ari ikinyoma...... siko mubizi mwebwe ra ???

Fify Kuya 28-11-2016

Burya ngo umusazi arasara akagwa Ku ijambo. Joriji yanze kuripfana. Gusa ndatekereza ko Minister wa MINEDUC ibaruwa yamugezeho kandi ko aribuhite ategure management meeting yo kurebera hamwe imiterere ya kiriya kibazo. Gusa muri iyo nama abayobozi b’ibigo bazatumirwe batange ibitekerezo kandi ntibazabe ba yes men /yes women nkuko bisanzwe babigenza. Minister Papias ni umuhanga turamuzi nukuri mureke dutange icyo twahawe.

aaaaaaaaaaaaaaaa Kuya 25-11-2016

Joriji we ibyo uvuga n’ukuri, ahubwo ubutaha uzababaze impamvu MINEDUC itongera amafranga ya buruse amaze imyaka n’ imyaniko ari 25000frw.

salama Kuya 26-10-2016

Baca umugani ngo byihorere,Ministre umwe ati:sinkeneye guhanga imirimo mfite amafranga menshi.Mwarimu we reka yimfire

Theo Kuya 16-10-2016

Mana Yurwanda Tabara Abarimu Kko Abakwiye Kubavugira Barinumiye Mbese Bo Barasubijwe Bumvako Mwarimu Adakwiye Kuzamuka Muntera Kdi Niwe Umusaruro Muburezi Utezweho.

bbbbbbbbb Kuya 15-10-2016

ahubwo mumbwire niba wamwarimukazi w’imuhanga wamennye ijisho ry’umwana yarangiza agatoroka ko yafashwe byarambabaje cyane yewe muburezi ho no danger

Habakwizera Kuya 28-09-2016

Iyaba babwirwaga bakumva !Nyamara joriji arakanura akabona

pu Kuya 10-09-2016

birababaje

banega Kuya 7-09-2016

ibi nukuri pe. minister ahembwa milioni 8 nibindi byinshi. mwalimu nkagenerwa 41132. ubu nashoboriki koko .
bafite Inda mbi nini. ntibanyurwa batunzwe natwe

benimana Kuya 16-08-2016

jorijiwe icecekere nabo bazi ibyobababakora kuyabiba si ukuyameza

njye narumiwe agahinda ngo si uguhora urira

Jane Kuya 12-08-2016

Joriji ararikocoye nta kabuza... Uburezi bwo mu Rwanda buracyari hasi kandi bidatewe no kubura ubuyobozi bwiza ahubwo bitewe no kutuzuza inshingano kwa bamwe mu bayobozi ba minisiteri y’ uburezi. Rero murabe mwumvise ba Nyakubahwa mutange umuti ku bibazo byibasiye uburezi mu Rwanda vuba kandi byihuse tutarisama twasandaye. Ukwezi.com tubashimiye cyane uruhare mugira mu kutwubaka nk’ abanyarwanda ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.

kadogo Kuya 4-08-2016

ahaaa !!!! nzaba ndeba ni umwana w’umunyarwanda

ibaze nawe Kuya 1er-08-2016

joriji we ihangane ; nonese uwo wabwiraga abe ko burira indege bakajya kwiga aho barera neza urumva ibibazo byawe yabyumva ?keretse wenda uwamutegeka kurerera Muri 9 years wenda hari icyo yakumva naho ubu ntiyabyumva.

manishimwe renely patrick Kuya 22-07-2016

ese ubu bazamusubiza ? gusa ibyo yavuze niko bimeze hano mu rwanda , none c gute umuyobozi azashira umwete mu burezi kd azi neza ko umwa wiwe azamujyana green hills,usa,..............

singizwa daphorosa Kuya 22-06-2016

mugire musubize joriji abone aho ahera yibaza ibindi kuko afasha mu iterambere. ntasebanya kuko wagirango bamugize umunyamakuru.

WOWE Kuya 22-06-2016

Ibaze ngo uwo mwana azaba Minisitiri mu myaka itaha, abiga hanze aho bafite ireme ryu burezi se ntibazaza bakaba ba minisitiri

gatete Kuya 11-06-2016

maweyase niyo wize kukuzamura muntera ngo ni ibizami wabajije ikibazodirecteur"nzagusubiza akarere"niyo mvugo

Amani Kuya 4-06-2016

Ibi joriji avuga nibyo bikwiye kwirwaho cyane. Hakanirwa nikibazo cyo gusambanya abana bikorwa numuyobozi wishuli witwa Nshuti Narcisse. Aho asambanya abana ayobora babirebera hakabura guhanwa ngo nuko ari muri Fpl ko ntawamukoraho. Birakabije kuko abaturage bi Kayenzi batinya kubishyira ahagaragara kugirango uwo muyobozi bamushyire ahagaragara.

Urandangije !! Kuya 3-06-2016

Uyu arandangije ntabwo ari joriji kuko ndabona yarabaye BAKAME abubwo !!

Byinzuki Jean Baptiste Kuya 29-05-2016

Ugira ngo ibyo Joriji avuze si ukuri ?Urumva mwarimu azitangira kwigisha abana babandi kandi uwe yamusize mu rugo kubera yabuze minerval ?
Ibintu byose leta yakora mwarimu agihembwa intica ntikize tago ireme rizigera riboneka mu burezi.Hari imvugo yigikangisho yateye iyo mwarimu avuze umushahara ko ari muto muri Gasabo District basigaye bavuga bati ABAGASHAKA NI BENSHI .Muzajya mubabeshya ko mubahemba nabo bababehsye ko bakora

Joriji bate Kuya 29-05-2016

Wangu ibyo uvuga ni ukuri. gusa sinzi niba uzasubizwa !

-xxxx- Kuya 28-05-2016

ahaaa ! joriji we tubigenze dute se mwa !

kwizera Kuya 28-05-2016

Joroji ari kurira ategereje igisubizo ariko amaso yaheze hejuru

Bagire Kuya 27-05-2016

Mineduc ifite akazi katoroshye kbs, duhereye kubyo tubona na joriji ibaruwa ye wagirango niyo yandikiye murumuna ndaq
anwy Birababaje kbs.

Taime Patty Kuya 26-05-2016

Bira babaje biteye agahinda . GUSA IGISUBIZO CYO NTAMUNSI gisiba gutangwa nonese nawe Joriji ko usetsa iyo hagiye kubakwa ibikorwa remezo bagatumaho abashinwa ,ni uko nta civil engineering iba muri kst ?
Reba uwifite iyo arwaye atekereza kujya he ? Si mumahanga ?ahubwo bagusubize vuba cg se niba baragize isoni bajijijishe babikemure mu ibanga
Naho ubundi bafunga imiryango nayo bapfushaga ubusa bagatera inkunga ababishoboye bakaturerera

kwizera Kuya 25-05-2016

Joroji waragowe kubona
batagusubizabiza

Jean paul Kuya 25-05-2016

Joriji numuntu wumugabo kabisa areba kure. Batagize icyo bahindura niryo terambere ntiryagerwaho .

emmanuel niyo Kuya 23-05-2016

kabisa njye joriji ndamushyikiye ariko najya yandikibaruwa mujye mutubwira nibyo bamusubije

karekezi Kuya 23-05-2016

icecekere sha

kwizera Kuya 23-05-2016

Nibyo pe Joroji ndabona
yarasobanukiwe !!! Abo bireba bamusubize kandi babyihutishe

mujyambere Kuya 23-05-2016

aha uvuze ukuri

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA