AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amafoto : Ihere ijisho umuhanzikazi mushya winjiye muri muzika nyarwanda w’ikimero kirangaza benshi

Amafoto : Ihere ijisho umuhanzikazi mushya winjiye muri muzika nyarwanda w’ikimero kirangaza benshi
2-01-2024 saa 10:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3936 | Ibitekerezo

Uwamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Bijou Dabijou usanzwe azwiho kugira ikimero gitangarirwa na buri wese umubonye, yamaze kwinjira mu muziki.

Bijou Dabijou ubu na we arabarwa mu ruganda rw’abahanzi nyarwanda, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo yise ‘Jamais’.

Iyi ndirimbo yayishyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024, nyuma yo kuyikorera ibikorwa byo kuyamamaza, byari bimaze iminsi bicicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munyarwandakazi avuga ko yari asanzwe aririmba muri korali, ariko ko kwinjira muri muzika, yabitewe n’agahinda gakabije yagize, akumva ko umuziki hari icyo wamufasha kukigobotora.

Yagize ati “kumva ko ngomba kuririmba bikajya hanze, nagize agahinda gakabije mu buzima bwanjye hari ibyambabaje bituma n’iriya ndirimbo nyishyira hanze.”

Yavuze ko nubwo atangiye umuziki, ariko atagiye kuwimariramo nk’ibyamutunga, ahubwo ko abikoze mu rwego rwo kwishimisha no kugira ngo ase nk’utera umugongo ako gahinda.

Ati “Urebye ubu ni ukwishimisha, ibyo kuwugira akazi ntibiraza. Abakunzi banjye bitege ko ngiye kubaha imiziki myinshi cyane kandi nishimiye ndifuza ko banguma inyuma bakamfasha bikazaba umwuga.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA