konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ingabire Habiba utarahiriwe n’urugendo muri Miss Supranational yagarutse i Kigali amara masa-Amafoto

Ingabire Habiba utarahiriwe n’urugendo muri Miss Supranational  yagarutse i Kigali amara masa-Amafoto
5-12-2017 saa 09:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1940 | Ibitekerezo 1

Ingabire Habiba wari uhagarariyeu Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Miss Supranational yagarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2017 yakirwa n’inshuti n’abavandimwe.

Ingabire Habiba yerekeje muri Poland ku itariki 16 Ugushyingo 2017 aho yari yitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya Miss Supranational 2017.Uyu mukobwa ntiyaje guhirwa n’urugendo ngo abe yakegukana ikamba akaba yaraye atashye amara masa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2017 ni bwo Habiba yasesekaye ku Kibuga cy’indege i Kanombe akaba yakiriwe n’inshuti ze ndetse n’abavandimwe bari bamutegeranyije amatsiko menshi.

Ikamba rya Miss Supranational 2017 ryegukanywe n’umukobwa wo muri Korea y’Epfo witwa Jenny Kim wahize bagenzi be bari bahatanye, mu buranga, ubumenyi n’ibindi byinshi bigenderwaho mu kubahitamo.

Uretse kuba yakegukana ikamba umunyarwandakazi Ingabire Habiba nta gihembo na kimwe yakuye muri iri rushanwa dore ko atanaje muri 25 ba mbere mu bakobwa 64 bari bahatanye muri iri rushanwa.

JPEG - 41.3 kb
JPEG - 41.3 kb
JPEG - 41.3 kb
JPEG - 57.3 kb
JPEG - 58.6 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Ehud Kuya 5-12-2017

Nimureke ba Mister bayambarire amakamba

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...