konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye gutuma we na Miss Sandra Teta birukanwa

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye gutuma we na Miss Sandra Teta birukanwa
1-07-2016 saa 06:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22897 | Ibitekerezo 38

Abakobwa b’inshuti magara, Miss Sandra Teta na Miss Uwase Vanessa Raissa bamaze iminsi batandukanye n’abasore bo mu itsinda rya Active bakundanaga, bagiye kwirukanwa kuri TV10 aho bakoraga ikiganiro, bitewe n’icyasha cy’inkuru bavuzweho zirimo kuba Miss Vanessa yarigambye mu ruhame ko yasambanye na Olvis wo muri Active.

Guhera ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2016, hatangiye ikiganiro cyitwa "Rwandaful" cyari kimaze amezi atatu gikorwa na Miss Sandra Teta ndetse na Miss Uwase Vanessa Raissa. Ni ikiganiro cyacaga kuri TV 10 buri cyumweru guhera ku isaha ya saa mbiri z’ijoro, kigatambuka mu rurimi rw’icyongereza, kivuga ku byiza by’u Rwanda.

JPEG - 263.3 kb

Miss Vanessa na Miss Sandra Teta, bafatanya ibikorwa byinshi

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko ubuyobozi bwa TV 10 bwicaye kuri uyu wa Kane bukaganira kuri aba bakobwa, bugasanga barambaye icyasha gishobora gutesha agaciro iyi televiziyo mu gihe bakomeza gutambutsa iki kiganiro, bityo bakanzura ko babirukana iki kiganiro kigahagarara.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na David Bayingana, umwe mu bayobozi ba TV 10, yatwemereye ko ari byo koko aba bakobwa bizweho n’ubuyobozi bugasanga ikiganiro cyabo gikwiye gihagarara bitewe n’imyitwarire bavuzweho ishobora guhesha isura mbi televiziyo.

JPEG - 172.3 kb

David Bayingana, umuyobozi wungirije wa TV 10

David Bayingana, avuga ko nyuma yo kuganira nk’abayobozi ba TV 10, bagomba no kwicarana n’aba bakobwa bakaganira, gusa hari amakuru avuga ko ibi bizaba ari mu rwego rwo kubamenyesha no kubasobanurira impamvu bahagaritswe kuko icyemezo cyamaze gufatwa.

Mu minsi ishize, Miss Vanessa yemeye mu itangazamakuru ko yaryamanye na Olvis wo mu itsinda rya Active bahoze bakundana, ariko ko anashimangira ko yumva ataciye inka amabere kuba yararyamanye n’umusore bakundanaga.

JPEG - 198.4 kb

Aha ni mu ifatwa ry’amashusho y’ikiganiro kimaze amezi atatu gikorwana Miss Vanessa na Miss Sandra Teta

Yagize ati: "Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda... Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese, yari umusore w’inshuti yanjye dukundana... Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugirango nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa nanone ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere kuburyo abantu babigaya ngo bancireho iteka.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 38
nicky Kuya 9-07-2016

ndumva njye ibyo bitakabaye ikibazo pee ubwo se mwebwe aho muri ntimurakora sex nabakunzi banyu mubijyire ibintu byoreshye cg se nuko ari miss uuuhnmm

Ntabwoba Kuya 8-07-2016

Ni birukane ayo mashyano.umunyamakuru ni indorerwamo urugero kubagumishaho ni ugutera abantu isesemi kuko ntawe ukeneye kubareba no kubumva ni bajye gutega milles collines ntakindi kibabereye.

cr7 Kuya 8-07-2016

tv10 iba muri showbiz rero igomba kumva ibiva muri media ihe Vanessa last chance she young!!

Lambert Kuya 5-07-2016

Vanessa yakoze amakosa ariko ku bwanjy nabonye ayicuza bivuge ko nka Société nyarwanda twari dukwiye kumubabarira.TV10 nayo nk’ikigo cy’ubucuruzi kigomba kureba niba ugukoresha Vanessa bidaha isura mbi ikigo cyabo bivuge ko guhagarika Vanessa tutabibarenganyiriza.

xxxxxxxx Kuya 5-07-2016

Tv10 nibahindurire ikiganiro Kuko nibirukana iraba ibahaye umwanya wo kwicuruza. ntibase nabo ngo ikosa rikosozwe irindi. kandi mugenzi we araba arenganye, icyaha bigatozi. Gusa Vanessa numwana mumutwe .agize aba muba hafi yahinduka Tv 10 nimube hafi kuko ashobora no kugira ikibazo cyoguhungabana. aracyarimuto tumube hafi.yarakosheje ,ariko nuwacu ntakundi twamugira. ashobora guhinduka akaba Umunyarwandakazi ubereye Urwanda. bavandimwe twoguteragirana umwana. tumube hafi.

seru Kuya 5-07-2016

Vanessa yakoze amakosa icyaha gikozwe mu ibanga cyicuzwa mu ibanga none dore yatumye umuhungu amutamaza kandi na we arabyigamba ,gusa bimubere isomo ntazongere gukora icyaha. Yegere Pastor amubatize kandi yitonde kuko akarenze umunwa karushya ihamagara.

steven Kuya 4-07-2016

N isi basaza
vannessa rata nuko ntuzongere kwabara uluri,
ark ntibakwirukane dah!
Imana igufashe.
hhhhh uzize urukundo rwinciiiii hhhhh!

ibi nibazo ndaq...

Yvette Kuya 3-07-2016

Ahubwo Ni babajyane iwawa kwiga indangagaciro na kirazira kuko ntibisanzwe! Ukurikije imyaka Yabo nubusazi bakorana ibyo byose urabona ko baba Bananyweye drugs. Bakeneye consoling na isolation for few months ubundi bakagaruka muri society nyarwanda, otherwise bari kwigisha barumuna bacu umuco utari mwiza!

Yvette Kuya 3-07-2016

Ahubwo Ni babajyane iwawa kwiga indangagaciro na kirazira kuko ntibisanzwe! Ukurikije imyaka Yabo nubusazi bakorana ibyo byose urabona ko baba Bananyweye drugs. Bakeneye consoling na isolation for few months ubundi bakagaruka muri society nyarwanda, otherwise bari kwigisha barumuna bacu umuco utari mwiza!

che Kuya 2-07-2016

bavandimwe ukuri kose siko ari jwiza kuvuga! Vanessa ntabwo yari kwemanga ko yasambanye kiretse ari nuri penetencia!!!

carra Kuya 2-07-2016

Ariko buriya ntibari kubakura kumirimo yabo kuko sicyo cyambere nkawe wamuhagaritse. Kukazi ndumva. Ntacyo. Ubarusha ibaze nawe. Ari nkamushiki wawe wabikora ???? ntikikunde gusa ikosa. Yarikoze pee ariko mwibukeko na yesu yababwiyengo utarabiko abe ariwe umutera ibuye kandi twese turi abanyabyaha kuko turi kwisi simvuzeko yuko turi abasambanyi ahubwo buri wese afite ibyo akora kandi bidaheshya Imana icyubahiro so mureke Imana abariyo nyakuri iducyira urubanza

nidanger Kuya 2-07-2016

Nonese konshimyeko vanessa yigambye ubwobusambanyi Sandra we aziziki? Ikindimubyo Vanessa yavugaga urabonako naweyicuza kandatabyishimiye kukoyongeyeho ati "simvuzeko ibyongibyo aribintubyiza cyangwase abantubagakoze" kandinawe yabikoranye nuwobakundana subonetse wese ngobyitwe uburaya. Esubundi munsobanurireneza icyahanukubivuga cyangwanukubikora? Nonese uwabivuze nuwabikoze bikazagaragara mubundiburyo bosentibaba barasambanye? nkuyu boss wabo david we ntiyarongoye umugore afitinda yimvutsi bigaragarira buliweseko yasambanyenawe, urumva bitaniyehenibyo vanessa yakoze kobyose ari "post-péché" nukuvuga kobyose arinkulikizi zicyaha bombibakoze ndavuga vanessa na sebuja

nidanger Kuya 2-07-2016

Nonese konshimyeko vanessa yigambye ubwobusambanyi Sandra we aziziki? Ikindimubyo Vanessa yavugaga urabonako naweyicuza kandatabyishimiye kukoyongeyeho ati "simvuzeko ibyongibyo aribintubyiza cyangwase abantubagakoze" kandinawe yabikoranye nuwobakundana subonetse wese ngobyitwe uburaya. Esubundi munsobanurireneza icyahanukubivuga cyangwanukubikora? Nonese uwabivuze nuwabikoze bikazagaragara mubundiburyo bosentibaba barasambanye? nkuyu boss wabo david we ntiyarongoye umugore afitinda yimvutsi bigaragarira buliweseko yasambanyenawe, urumva bitaniyehenibyo vanessa yakoze kobyose ari "post-péché" nukuvuga kobyose arinkulikizi zicyaha bombibakoze ndavuga vanessa na sebuja

Paccy Kuya 2-07-2016

Ok mwafashe umwanzuro nkabakoresha arikose ubwoharicyomwakemuye? sibyiza ibyoyakoze kd nawe arabyemera kobidakwiye none muhagaritse ikiganiro cyarigifitiye rubanda akamaro mukudatekerezaneza umwanzuro wanyuyego bahombye akazi arikose mwentacyomuhombye? kubitewenyungumwari mufite kuricyokiganiro haribihanobyishi wahanisha umuntu ariko utamwirukanye mumirimoye harimo guhagarikwa igihe runaka gukatwa kumushahara nibindi none mukomeje kugaragariza umuryango nyarwandako gukoreshwa arimbogamizi kumuturage murakoze ark nabagira inama mbabwirakonge gusubiramunama ivuguruza iyayibanjirije

Elise de Dieu Kuya 2-07-2016

OK! Mwese mwavuze ariko nanjye reka ntange igitekerezo cyanjye
Njyewe kubwanjye uriya mukobwa yarakosheje, kuba yarakoze sex ntibivuze ko ari umusambanyi (fornicateur) kuko yaguye mumutego nundi wese yagwamo, cyane ko nawe yicuza aho agira ati"si ibyo umuntu yakwirukir" noneho rero icyo TV 10 yakoze nacyo ni ukurengera inyungu zayo kuko niba uriya mukobwa yarebwaga live ataaka u rwanda ntabwo abamurebaga bakumva n’ikiganiro cye baba bacyemera ibyo yavugaga ko ari byo kuko yari amaze guhindura isura icyo yitaga cyiza. gusa mwikumva ko hari igikuba gicitse cyangwa kumugani we nta nka aciye amabere, guhubuka byo yarahubutse, ntiyari kwigamba ko yakoze icyaha ariko kandi abanyamakuru namwe mukunda karabaye ubuse ko mumushyize hanze ,harya murungutse ubuse mwebwe nta kosa mukora " ni uko ibyo mushaka ko babagirira namwe mubigirire abandi".
ikindi nabwira abatanze comment mwirinde gusebanya mubita abasambanyi kuko siwo mwuga wabo ahubwo sekibi yarabashutse kandi sibo bonyine ni mu rubyiruko twese. murakoze cyane

Marie Merci Kuya 2-07-2016

Burya ururimi rurakavuna umuheto!Abatanze ibitekerezo mwese mwahereye hagati!Ese ntimwibuka ko imvano ya byoseari ubwishongozi bw’uyu mukobwa ubwo yateraga akadobo uyu musore bakundanaga!Buriya iyo amwanga akicecera ibi ntibiba bibaye.Ururimi rero si ikintu!Turucunge rutaducumuza.

andy Kuya 2-07-2016

Wenda twemere ko vanessa yakosheje , sandra we azize iki kuri TV 10 ?? Ntibari gushaka usimbura vanessa ark ikiganiro kigakomeza ???Aho rwose mwacyishe !!

seboo Kuya 2-07-2016

Hhhh sha must Rwanda hair series zinkumi kuzicikwa nuguhomba Kbs. Naho abobo barababaje ahubwo.umanura agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara kdi ngo nyiri karimi kandi ksbi yatanze umurozi gupfa. Vanessa nkaee koko siweho wukozeho kubera guhubuka.njya ahubwo niyo 4n mwanamaza sinayigura peeee

Akeza julie Kuya 2-07-2016

Ahaaa.ab’si mwihutira guca imanza.kumugani we se ngaho boyfriend na girlfriend nimumutere ibuye! Niba yaranze gukomeza urukundo nuwo atiyumvamo se yabizira.niwe wambere ubenze se.nta nuwo yigambyeho ahubwo umusore niwe washatse kumusebya yigamba ko amwanze kandi yaramwambariye ubusa. Mumuveho mwese abali kumusebya nabamwandika mubinyamakuru. Ngo yirukanwe kukazi Ngo kuko yaryamanye nuwo yakundanga .mbega akumiro weee!!!umugore numugabo bubatse ko basambana na ba boss na ba boss se ko mutabirukana cgse nuko Ali insina ngufi icibwaho icibwaho urukoma. Cgse nishyari ko yabimye.Please we have to respect women’rights and freedom.This is abuse!

Bizimana Oswald Kuya 1-07-2016

Ariko Mama isi yamezamenyo. ubwo koko abantu nkabariya nabo kwamamaza ubusambanyi imbere ya publique iba ibakurikiye? yego ubusambanyi busigaye bwarafashe indi sura mu bantu biki gihe, ark niba wanabikoze ugomba kubyimenyera. Baca umugani ngo " Akarumugabo karundi" bababaje abakunzi babo none bidatinze bo bagiye kubabara kurushaho. Ubwo kandi wabona bariya bahungu bo muri active bazabura ubwenge bagasubirana nabo? IBIHE BYIZA

taba Kuya 1-07-2016

ahubwo nibaze mbahe akazi ko gushimisha abagabo nibyo Nazi kandi bemera.gusa nyine NGABO abari biwacu I Rwanda harya NGO iterambere ritwemera kwishyira tukizana ,urubyiruko rwubu ahahah ejobundi ho numvishe utera indirimbo y’igihugu cyacu yanima nkuwanima choir cg utangije amarushanwa yo kwiruka,gusa ahahahahahahahahah gusa nyamara ntacyo dufite .

ahubwo next boyfriends nabo babe baterura ibyuma cg bashake Imiti kuko aba basambanyi bafite experience ikaze

taba Kuya 1-07-2016

ahubwo nibaze mbahe akazi ko gushimisha abagabo nibyo Nazi kandi bemera.gusa nyine NGABO abari biwacu I Rwanda harya NGO iterambere ritwemera kwishyira tukizana ,urubyiruko rwubu ahahah ejobundi ho numvishe utera indirimbo y’igihugu cyacu yanima nkuwanima choir cg utangije amarushanwa yo kwiruka,gusa ahahahahahahahahah gusa nyamara ntacyo dufite .

ahubwo next boyfriends nabo babe baterura ibyuma cg bashake Imiti kuko aba basambanyi bafite experience ikaze

Nukuri Kuya 1-07-2016

Ibanga nkiryo niyowaba urumugore wumugabo ntiwahagarara nguvuge ibyomukora kuko wabusenye nonubwo umukobwa utijyiriribanga azubaka koko

Mujyanama Kuya 1-07-2016

Oya umwari iyo yandagaye ahinduka umwanda nibamwirukane ajyegushyirubwejye kujyihe ajyavuga yatekereje kuko umutego wibyo yavuze awugwamo keshi rwose sinashakaga kojyera kumubona nyuma yukwo avuze muruhame kwarumusambanyi yagombaga kwinumira

gakwisi Kuya 1-07-2016

Ibyo yavuze ntakibi kilimo kandi yavuze ko ibyo yakoze atali byiza kandi ko atali byo abantu bagakoze. Mumuhe amahoro agume kukazi ke kandi mumenyere ibintu bya girl friend na boy friend. Ni ibisanzwe kandi ni bake batandukana neza.

filbert nya Kuya 1-07-2016

bavugayabandi ayabo bakayicaraho utarabikora amutere ibuye nviramurugo sinvira mugihugu!!

gakwisi Kuya 1-07-2016

Ibyo yavuze ntakibi kilimo kandi yavuze ko ibyo yakoze atali byiza kandi ko atali byo abantu bagakoze. Mumuhe amahoro agume kukazi ke kandi mumenyere ibintu bya girl friend na boy friend. Ni ibisanzwe kandi ni bake batandukana neza.

filbert nya Kuya 1-07-2016

bavugayabandi ayabo bakayicaraho utarabikora amutere ibuye nviramurugo sinvira mugihugu!!

come Kuya 1-07-2016

Jewenibazakoyoba agwayentamuntu,akoraivyongwabivuge yarakeneyeguhanugwa

John Pop Kuya 1-07-2016

Bavuze Umusambanyi

baptiste Kuya 1-07-2016

TV 10 NUKURI MURABANTU BABAGABO BURYA UMUNTU NIWE WIHESHA AGACIRO NTAWAKAGUHA UTAKIHESHESHE BURIWEC ABIKUREMO ISOMO

Vanessa Kuya 1-07-2016

Ikosa yakoze nuko yabyingabye vanessa afitikibazo cyokuvuga atatekereje ntagoyarokubisubiramo mwitangaza makuru rwose yarikwirinda kujyieicyo abatangazaho akababwirako arubuzima bwe bwite so buriwese arabikora ariko buriwese ntabyogamba byojyeyeho nkumukobwa wiswe miss wigihugu yarinokubyamagana akavugako elivis yabitewe numujinya kujyirango amwihemureho kuko ntawaruzi neza ko ibyumukunziwe avuga arukuri gusa kumwirukana ntagari solution kuko yakwandagara noneho agasambanira kukarubanda kuko mbana yarabyoroheje mumvugoye ahubwo mumuganirize

Nsibika Kuya 1-07-2016

Mbere yaragize ati<< ndisugi ibyo nibyo nahaye agaciro ibindi nubusobanuro yatangaga kotari ngombwa kubitindaho ko niyo yaba yarabikoze yarumukunzi we...

Christellauwineza Kuya 1-07-2016

Leave the girl alone. Every body has sex with their lover.

Migaro Kuya 1-07-2016

Abo bana bararengana cyane. Kuba yarasabanye ntago byatera kwirukanwa kbs

olvis Kuya 1-07-2016

ni baze mbihere akazi muri cooperative yo gusarura ikawa

Gloria Kuya 1-07-2016

TV.10 iraba ihemutse...turabyumva ko miss Vanessa afite amakosa ariko urebye its normal kuko buri wese urukundo ruramuhumya...icyo numva Vanessa akeneye ni councillor wubuzima gusa..naho akazi kagakomeza.

mugenzi alain Kuya 1-07-2016

Abanyarwanda mwabaye mute? Umukobwa cyangwa abagore baca inyuma abagabo babo bose muzabirukana? Akazi karahagaze mu rwanda hose. Njye nemera bariya bakobwa bavuze ukuri kwambaye ubusa. Utarabikora abatere ibuye. Kuryamana n umuhungu bivuze iki?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...