konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Oprah Uwoya n’umwana we basuye imva ya Katauti washyinguwe badahari – Amafoto

Oprah  Uwoya n’umwana we  basuye imva ya Katauti washyinguwe badahari – Amafoto
20-11-2017 saa 13:51' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5381 | Ibitekerezo 2

Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikumana Hamad Katauti, umwana we ndetse n’umubyeyi we basuye imva ya nyakwigendera Katauti aho ashyinguwe i Nyamirambo bavuga amagambo yo kumusezeraho bwa nyuma.

Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports yitabye Imana mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye ku buryo magingo aya hari abatarakira urupfu rw’uyu mugabo.

Irene Uwoya ndetse n’abo mu muryango we barimo umwana we witwa Ndikumana Krish yabyaranye na nyakwigendera Katauti ndetse na nyina[Umubyeyi wa Uwoya] ntibabonetse mu muhango wo gushyingura kuko bageze mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo Katauti yaraye aherekejwe.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 nibwo Irene Uwoya umwana we Ndikumana Krish ndetse na Nyina bagiye ku mva ya Katauti baramwuna ndetse banahavugira isengesho rizamusindagiza.

Oprah Uwoya kimwe n’abo bari kumwe bagaragaraga nk’abafite integer nke ndetse ubwo bavugaga amagambo yo kumusezeraho bwa nyuma bakaba bararanzwze no kurira ndetse n’agahinda kadasanze.

Nyina wa Oprah Uwoya we kwakira urupfu rw’uwahoze ari umukwe we byaramugoye cyane kuko yaranzwe n’amarira uhereye ku munsi wa mbere bitangazwa ko Katauti yitabye Imana.Uyu mubyeyi utarashoboraga kwihangana aho yagiye agaragara hose yabaga ari kurira cyane ndetse bageze no ku gituro cya Ndikumana Katauti yaryamye ku mva aramuririra bwa nyuma ariko bigaragara ko yashavuye bikomeye.

Bivugwa ko Oprah Uwoya na nyina bahise berekeza Bujumbura mu Burundi gusura umuryango wa Ndikumana Katauti ari naho yavukiye tariki 5 Ukwakira 1978 akanahakurira.

JPEG - 162.8 kb
JPEG - 175.3 kb
JPEG - 158 kb
JPEG - 169.5 kb
JPEG - 104.2 kb
JPEG - 277.5 kb
JPEG - 189.9 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
nibeti iriusizi Kuya 25-11-2017

nonesekotwumvako ariwewamuroze yaraje gukora iki arashaka undimumyarwandase wotwivugana

mm Kuya 21-11-2017

koko!! ntanokubakira imva nibura????

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...