konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uganda:Umuhanzi yatawe muri yombi azira kubuza amahoro Perezida Museveni

Uganda:Umuhanzi yatawe muri yombi  azira kubuza amahoro Perezida Museveni
6-12-2017 saa 20:05' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2169 | Ibitekerezo 2

Umuhanzi David Mugema w’imyaka 31 n’umutunganyiriza ibihangano, Producer Jonathan Muwanguzi w’imyaka 23 batawe muri yombi bazira indirimbo bakoze yibasira ndetse igahungabanya amahoro n’umudendezo bya Perezida Yoweri Kaguta Museveni

Uyu muhanzi ndetse na Producer we bafungiye muri gereza ya Luzira aho bazira indirimbo y’uyu muhanzi David Mugema yitwa ‘Wumula’ yatunganijwe na Jonathan ndetse bikaba bivugwa ko irimo amagambo yibasira cyane ndetse ikanabuza amahoro Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni

Umunyamategeko Gladys Kamasanyu wasomye uru rubanza yavuze ko Muwanguzi ashinjwa kuba yaratunganyije akanashyigikira ndetse akaba yaramamaje iyo ndirimbo

Aba bombi kandi bahakanye ibyaha baregwa gusa umunyamategeko wabo Abdullah Kiwanuka yari yasabye ko abakiriya be barekurwa bakaburana bari hanze


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Beata Kuya 9-12-2017

Yewe P Ikaze Musa Twaridugukumbuye Gerageza Ukuremo Echeque Uduha Ingoma Turakwemera Umusa Niwakumva Uburyo Nezerewe Gerageza Uduhe Imano Yimisi Mikuru Dukorere Ingoma Bro

Ngendahimana Francois Kuya 6-12-2017

Ndamwemera Tu

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...