konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuhanzi Gauchi arabara inkuru y’ishyano umukobwa bakundanaga yamukoreye

Umuhanzi Gauchi arabara inkuru y’ishyano umukobwa bakundanaga yamukoreye
23-09-2016 saa 14:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8858 | Ibitekerezo 6

Umuhanzi Gauchi, mu ndirimbo ye nshya yafatanyije na Manzi, abara inkuru y’umukobwa bakundanaga nyuma bakaza kumumutwara, agatungurwa no kubona urupapuro rw’ubutumire rw’uwo mukobwa n’undi musore kandi yari azi ko bakiri kumwe.

Mu ndirimbo nshya yitwa "Baramujyanye" yafatanyije n’undi musore witwa Manzi ndetse bakaba bamaze no kuyikorera amashusho, Gauchi avugamo uburyo umukunzi we witwa Raïssa yamuhemukiye, akisangira undi bagahita banakora ubukwe.

Mu kiganiro twagiranye ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, Gauchi yavuze ko ibyo yaririmbye ari inkuru y’impamo y’ibiherutse kuba, ariko bikaba byarabaye ku musore w’inshuti ye magara.

Avuga ko muri iyi minsi habaho ubuhemu cyane hagati y’abakundana, kandi bikaba bigira ingaruka mu mibereho y’abantu. Asaba abakundana kuba indahemuka, bagakomera ku rukundo n’isezerano baba bafitanye.

REBA AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
umufasha Kuya 3-10-2016

niyihangane bibaho.harukuntu umusore agumya abeshya umukobwa umukobwa akabona nta gahunda ufite kdi ibyimikino yarabirenze ashaka kubaka haza ufite gahunda rero akamugupapuza nyine.

nanjye Kuya 29-09-2016

Nanjye byambayeho ariko nkubwiyeko umutima uhagarara bwacya ukabanza kwibaza niba ari inzozi ugasanga sizo ahubwo nibyo bukongera kubikira. Nanjye nzashaka umuntu ninshaka nzanamwishyure ibyambayeho abikoremo indirimbo kuko story yanjye irababaje kurenza iy’uyu

Uzamukunda Kuya 29-09-2016

Turabashyigicyiye Muzagire Ubukwe Bwz Muzabyare Hungu Nakobwo

VAVA Kuya 28-09-2016

ibi bibaho cyane ndetse.gusa abo nzi bose ntibibahira ngo bagire amahoro mubuzima busanzwe ahora yicuza nubwo aba arumukire bigaragarira amaso ariko ntajya atuza.nanjye byambayeho aranyanga anziza ko nta kanshi mfite ndumukene,nirongorera undi,nakantu karaza nifatira inguzanyo muri bank hhhhubu ibintu nuburyohe iwanjye numugore nabana,naho undi yaragumiwe yakomeje kubengaaaa

Patrick Kuya 25-09-2016

Ubukwe bwiza humble tukuri inyuma mn

kenny Kuya 25-09-2016

nyine niyihangane bibaho

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...