konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuhanzi The Ben yamaze gusubira muri America

Umuhanzi The Ben yamaze gusubira muri America
24-10-2017 saa 10:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4731 | Ibitekerezo 1

Umuhanzi Nyarwanda ukorera ibikorwa bye bya Muzika muri America, Mugisha Benjamin wameyekanye nka The Ben, yamaze gusubira muri Leta zunze ubumwe za America nyuma y’igihe cy’amezi asaga abiri yari amaze ari kubarizwa mu Rwanda mu bikorwa binyuranye.

The Ben wari uri mu Rwanda aho yari yahageze mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka aje mu bikorwa byo gukora igitaramo cyo Kwita izina Gala Dinner ndetse n’imishinga inyuranye irimo indirimbo yakoranye n’abahanzi ba hano mu Rwanda zirimo iyitwa ‘Thank You’ yakoranye na Tom Close yamaze kujya hanze ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse n’iyo yakoranye n’itsinda rya Tuff Gangz itarajya ahagaragara.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com ni uko uyu muhanzi kuri ubu yamaze kugera muri America ndetse akaba agiye gukomeza ibikorwa bye birimo amasomo ndetse na muzika.

The Ben yaje mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2017, aje kuririmba mu gitaramo cyo Kwita Izina Gala Dinner cyabaye tariki 26 Kanama cyari cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere RDB ubwo u Rwanda rwiteguraga umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 13. The Ben agiye asize indirimbo ye yatanije na Tom Close


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Rwemalika Kuya 1-11-2017

Mba mbona ntazi

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...