konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umukobwa ushinjwa kwivugana Kanumba yakatiwe gufungwa imyaka 2

Umukobwa ushinjwa kwivugana Kanumba yakatiwe gufungwa imyaka 2
13-11-2017 saa 12:36' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 9104 | Ibitekerezo 7

Urukiko rw’ikirenga rwa Dar es salaam muri Tanzaniya rwakatiye umukobwa witwa Elizabeth Michale [Lulu] igihano cy’imyaka ibiri nyuma y’uko uru rukiko rumuhamije icyaha cyo kwica umukinnyi w’amafirime wari ukunzwe cyane Steven Kanumba.

Steven Kanumba yitabye Imana mu ijoro ryo kuya 6 Mata 2012 ubwo yari kumwe na Elizabeth Michael byavugwaga ko bari mu rukundo icyo gihe, uyu mukobwa aza guhita atabwa muri yombi atangira gukurikiranwa icyaha cyo kwivugana uyu musore.

Kanumba, wari umaze kwamamara cyane mu gukina ama filime muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hirya no hino muri Afurika, urupfu rwe rwavuzweho byinshio bitandukanye ku buryo bamwe mu bakunzi be by’umwihariko abanya Tanzaniya kubyumva byabagoye.

Ubwo uyu mukobwa Lulu yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwari rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo rutegeka ko afungurwa by’agateganyo maze ubushinjacyaha ntibwanyurwa n’imikirize yarwo rujuririra imyanzuro yari yafashwe n’urukiko.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017, nibwo urukiko rw’Ikirenga rwasomye imyanzuro y’urubanza nyuma y’igihe kitari gito bumva ubuhamya ku bashinjaga n’abashinyuraga uyu mukobwa.

Urukiko rwavuze ko uyu mukobwa yahamwe n’icyaha cyo kwivugana Steven Kanumba, hashingiwe kubyo abatangabuhamya batanze, maze rwanzura ko akatirwa imyaka ibiri y’igifungo.

Akimara kumva imyanzuro y’urubanza, Lulu yafashwe n’ikiniga ararira. Ubwo yerekezaga mu rukiko kumva imyanzuro r’urubanza Lulu yari amaze kwamamara mu gukina ama filimi muri Tanzania

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Joe Kuya 15-11-2017

@Aime, oya ntabwo kwica bihanishwa imyaka ibiri gusa. ariko itegeko riteganya ibihano kuwakoze iicyaha abigambiriye (yaracuze umugambi kugeza awushyize mu bikorwa) no Ku wakoze icyaha bimugwiririye (Accident) ari nabyo bigaragara ko byabaye kuri uyu mukobwa kuko nta kigaragaza ko yabikoze yabigambiriye.

Emmy Kuya 13-11-2017

ESE wowe Devothe ubwo ko murubanza hakora ibimenyetso,hakora ko wumvise?ubwo c uwakubaza ibyiryo dini uvuga wabisobanura,ukavuga niho ribs?abanyarwanda dukunda byacitse gusa,

Ngarinno Kuya 13-11-2017

YEGO BITERWA NUBURYO WAMWISHEMO

gashugi Kuya 13-11-2017

Birababaje kubona umuntu ahamwa nicyaha cyo kwica mugenzi we agahabwa igihano cy’imyaka ibiri y’igifungo koko.

Devota Kuya 13-11-2017

Muraho neza ikibazo mfite kuki kanumba muvugako uwo mukobwa arise wamwishe kandi amakuru dufite aruko yabaga mwidini eruminate ubwo yasabaga satani impano yoguhimba firme bakamusaba ko atanga mama we Tamara kubyanga bakamubwirako bamuhaye iminsi 14 yogusubiza imari zose bari baramuhaye hanyuma kanumba yaje kunjya kumugabo wari nshuti ye nawe wabaga muri eruminate akaza gukizwa akamusobwirako nawe ashaka gukizwa kuko satanic yamusabye gutanga igitambo cya mam we nuko uwomugabo akamubwirako ago kuza bamusengera yaje gutaha ariko yasize abwiye iyoshutiye ko kwa satani bazaza kumwica isaha kwisaha kuko atubahirije amasezerano iki yamubwiyeko nuyumvako kanubwa yafpuye azabivugeko azize kuba mwidini RYA satani

Aimee Kuya 13-11-2017

Nonese muri Tanzaniya iyo umuntu ahamwe n’icyaha cyo kwica ahanishwa igifungo cy’imwaka ibiri gusa?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...