konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuraperi P Fla wari ufungiye muri gereza ya Mageragere yamaze gufungurwa

Umuraperi P Fla wari ufungiye muri gereza ya Mageragere yamaze gufungurwa
8-12-2017 saa 16:43' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2148 | Ibitekerezo 1

Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla, wamenyekanye muri muzika by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda yafunguwe nyuma yo kumara umwaka muri gereza afungiwe gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi na Mugo

Uyu muraperi yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Ukuboza 2017 nyuma y’igihe afungiwe muri Gereza ya Mageragere. Yakiriwe n’ababyeyi be n’inshuti zirimo Bulldogg na Fireman bahoze baririmbana mu itsinda rya Tuff Gang.

P Fla yafunguwe nyuma yo kumara umwaka ari muri gereza, yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, ahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muraperi uhamya ko yamaze kumenya neza ko nta cyiza cy’ibiyobyabwenge ngo kimwe mu bitekerezo afite yifuza kuzashyira mu bikorwa harimo no gutangiza umuryango ufasha abana bo ku muhanda akanagerageza kubamenyesha ububi bw’ibiyobwabwenge yifashishije ubuhamya bwe bwihariye. AMAFOTO:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Hild Kuya 9-12-2017

Ndabona yarabyibushye disii

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...