konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuzungu wakundanaga n’umugore wa Safi agiye kuza i Kigali, abanyarwandakazi baramurembeje

Umuzungu wakundanaga n’umugore wa Safi agiye kuza i Kigali, abanyarwandakazi baramurembeje
20-11-2017 saa 15:41' | By Paparazzi | Yasomwe n'abantu 10602 | Ibitekerezo 8

Judith Niyonizera, umugore wa Safi Niyibikora wo muri Urban Boys bakunda kwita Madiba, akomeje guhangana bikomeye n’umuzungu bakundanaga wo muri Canada witwa Rick Hilton. Uyu muzungu ugaragaza ko agishegeshwa n’ubuhemu ashinja Judith, yamaze gutangaza ko anafite gahunda yo kuza mu Rwanda mu minsi ya vuba, anahishura ko abakobwa benshi b’Abanyarwandakazi bamumereye nabi bamusaba ko yabaha umwanya bakamuhoza amarira yatewe na Judith.

Ubwo Rick Hilton yamaraga gushyira hanze amafoto ya Judith Niyonizera yambaye imyenda igaragaza ubwambure bwe, yaje gusaba imbabazi aratakamba, avuga ko yicuza ibyo yakoze ndetse ko asaba imbabazi ku byo yakoze. Nyamara ngo izi mbabazi hari icyari kizihishe inyuma nk’uko yabihamije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.

Rick Hilton yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko Judith yamushutse akamubwira ko nasaba imbabazi akamufasha ko igisebo kimuvamo, ngo ahita amusanga muri Canada bagakemura ibibazo bafitanye mu bwumvikane kandi n’amafaranga yari amurimo agahita ayamwishyura, nyamara ngo yaramubeshye.

Rick Hilton ati: "Yabanje kuntera ubwoba ko nintasaba imbabazi azanjyana mu nkiko, aranambeshya ambwira ko ninsaba imbabazi azahita ansubiza amafaranga yanjye yose, ko ibibazo byacu tuzabikemura, gusa ndicuza ko nahise mbyemera ngasaba imbabazi. Yageze hano muri Canada ahamaze igihe ariko mu bigaragara ntashaka amahoro, yongeye kuntekaho imitwe. Rwose inkuru natangaje bwa mbere ubu niyo ngihagazeho 100%. Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada birimo kumukoraho iperereza, banasuzuma umugambi we w’amanyanga. Ni umugore w’ishitani, ni inkozi y’ibibi kurenza uko wabitekereza"

JPEG - 70.1 kb

Hilton akomeza agira ati: "Yaranyambuye, ubu telefone akoresha ninjyewe bagiha fagitire za buri kwezi, ndabyishyura ariko nawe igihe nikigera azishyura ibyo yankoreye. Uriya mugore aherutse kumvugisha, ibyo yambwiye by’ingenzi harimo ko atazigera anyishyura kandi ko ibyo kunjyana mu nkiko ntabyo azakora, kuko erega ni iterabwoba ntaho yahera, nta kibi namukoreye kereka ari we ugiye kwirega"

Rick Hilton yanabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibye na Judith abona byavamo filime nziza, kandi ko naza mu Rwanda mu minsi iri imbere azashaka abahanga mu gukora filime bakamufasha kubikoramo filime. Ninaho yahereye avuga ko abakobwa benshi bamurembeje.

Yagize ati: "Nzaza i Kigali mu kwezi kwa Gatandatu cyangwa ukwa Karindwi muri uyu mwaka utaha. Hari ubukwe nzaba ntashye ariko bizaba ari n’umwanya wo guhura n’inzobere tuzavugana zizakora filime muri ibi bintu byambayeho. Nzaza nanarebe ibiryo byaho uko bimera, utubyiniro n’abakobwa b’abanyarwandakazi. Hari abakobwa benshi b’aho ngaho barimo kunyandikira, gusa bose simbashira amakenga. Benshi baba bambwira ko bafite urukundo rwinshi, ko bifuza kunsanga muri Canada bakampoza amarira natewe na Judy, ndetse hari n’uwari inshuti na Judy uba hano Calgary, yarambwiye ati waretse nkaza, nkagusanga, numvise ibyakubayeho none ndashaka kukuba hafi... Gusa hari n’abakobwa nabonye bafite urukundo n’umutima mwiza, bashakaga kumfasha bakamba hafi bakanangira inama... Ninza mu Rwanda, mbere yo kuhava nzagenda mbanje kuganira n’abantu bose babyifuza, ibinyamakuru cyangwa n’abandi bose babikeneye."

Rick Hilton ashimangira ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada zamaze kumwizeza ko zizakurikirana ikibazo cye na Judith kandi ko Safi yamaze gufatirwa ingamba, z’uko atazigera na rimwe mu buzima bwe yinjira muri Canada, ndetse ngo batangiye no kuvugana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo naho bazamubuze kuhinjira. Ngo si we wenyine kandi kuko hari n’undi mugabo wo muri Canada wareze Judith mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada, kuburyo ngo bishobora kuzarushaho kugira uburemere bwisumbuyeho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
baba Kuya 29-11-2017

uwo muzungu kumwandagaza siwomuti kandi kubikora sibyo bizatuma amugarurira ibyo yamutwaye.tous se paye ici bas.yarisuzuguje kandi kumubuza kujya canada ntamubujije kujya mubindi bihugu.so mbona ntabushishozi yabigizemo kandi umunyarwanda aravuga ngo ibyabapfu biribwa nabazima.

Dove Kuya 22-11-2017

Iki gisaza gishobora kuba kirwaye mumutwe

KENEDDY Kuya 22-11-2017

UYU MUSAZA NDABONA YARABAYE INDINDAGIZI CYANE.NAFATE UNDI NAWE AMWEREKE UMUJYI.

I Kuya 21-11-2017

Uyu musaza ni mpagama

Michel Kuya 20-11-2017

abazungu ntibabeshya ibyavuga bazabibona ese ubundi bamusubije aye ataraza kubakoza isoni ingo ziragwira .

sos Kuya 20-11-2017

Ngo arashaka kuza bakamuhoza amarira? Ahaa! Azaze bamurye utwetwose asigare asaba ticke kurambasade yiwabo

Masumbuko Kuya 20-11-2017

Ihangane wa musaza we ayo Judith yagutwaye yose uzayagaruza muri film uzakora kuko izakundwa cyane kuko izaba ifite injyana. Ikibazo Judith azongere ayibonemo menshi kukurusha kuko ariwe uzaba actrice principale. U

Masumbuko Kuya 20-11-2017

Ihangane wa musaza we ayo Judith yagutwaye yose uzayagaruza muri film uzakora kuko izakundwa cyane kuko izaba ifite injyana. Ikibazo Judith azongere ayibonemo menshi kukurusha kuko ariwe uzaba actrice principale. U

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...