konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Safi yavuze impamvu nyayo yatumye areka Urban Boys, Humble we agaragaza agahinda

VIDEO: Safi yavuze impamvu nyayo yatumye areka Urban Boys, Humble we agaragaza agahinda
7-11-2017 saa 15:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17699 | Ibitekerezo 11

Nyuma y’inkuru ikomeje kuvugisha benshi ijyanye n’isenyuka rya Urban Boys, Safi Madiba yagize icyo avuga ku mvano yo gutandukana na bagenzi be bari bamaze imyaka 10 yose baririmbana, ndetse n’ubwo yemera ko bageranye kuri byinshi ngo ntako atagize ariko birananirana. Ku rundi ruhande, mugenzi we Humble Jizzo uvuga ko yababajwe n’icyemezo cya Safi, avuga ko bataramenya ikizakurikiraho bitewe n’uko ataramenya niba bazaririmba ari babiri cyangwa niba bazongeramo undi muntu.

Aba bombi, ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiriye nabo mu buryo bw’amajwi n’amashusho (VIDEO). Kubona Safi Madiba ntibyoroheye umunyamakuru ndetse n’amashusho y’ikiganiro bagiranye yafashwe bimaze kuba ninjoro, bitewe n’uko uyu muhanzi ahugiye muri gahunda atarashaka gushyira ahagaragara, ariko zishingiye ku kuba ashaka gutangira muzika ku giti cye ashyizemo imbaraga zidasanzwe. Ibi by’imbaraga zidasanzwe, yanabyemeye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko ashaka kuba umuhanzi uri ku rwego undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese atiigeze ageraho.

Mu kiganiro na Safi Madiba, yavuze ko atigeze yita ku kuntu gutandukanye abantu bakiriye icyemezo cye cyo kuva muri Urban Boys, cyane ko ngo adakunda gutinda ku byiyumviro by’abantu ngo bimubuze gufata icyemezo yatekerejeho. Yahakanye iby’uko kuva muri Urban Boys byaba bifitanye isano n’uko aherutse gukora ubukwe agasiga bagenzi be bakiri ingaragu.

JPEG - 43.2 kb

Safi avuga ko ibibazo byo muri Urban Boys bimaze imyaka myinshi, ariko ngo byazambye nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star aho batari banafite umujyanama ubafasha muri muzika yabo (manager). Ati: "Abantu barimo kubyumva nabi bazi ko wenda nabyutse mu gitondo cyangwa... Iki cyemezo nafashe ntabwo navuga ko ari njye wagifashe, kuko ntabwo natunguye Nizzo cyangwa ngo ntungure Humble, oya bari babizi twarabiganiriye..."

Muri iki kiganiro na Safi Madiba, yasobanuye birambuye uburyo yagiye abona ibintu bizamba muri Urban Boys akabiganiraho na bagenzi be, by’umwihariko Humble Jizzo we akaba ngo yari yaranamwemereye ko abona ahazaza ha Urban Boys nta kigenda. Safi ntiyemera ko gukimbirana na Nizzo byaba ari byo ntandaro yo kuva muri iri tsinda, ndetse avuga ko abifuriza kuzahirwa mu byo bazakora byose, nawe ngo ni urugamba atangiye ariko ashaka kuba umuhanzi wo ku rundi rwego, aho azajya atumirwa n’abanyamahanga ntabe umuhanzi uririmbira abanyarwanda gusa.

REBA HANO VIDEO YOSE Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI:

Ku rundi ruhande, Humble Jizzo nawe yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yagaragaje agahinda n’akababaro kuko ngo Urban Boys yari izina bubatse bibagoye cyane, kandi bakaba ari bwo bari bageze igihe cyo kumubona umusaruro w’ibyo baruhiye imyaka myinshi.

Humble avuga ko nawe ataramenya niba azakorana na Nizzo bagakomeza ari Urban Boys ya babiri cyangwa niba bazashaka undi bafatanya. Avuga ko asanga Safi Madiba yarihuse kuva muri Urban Boys ndetse agaragaza imbogamizi y’uko kugeza ubu batarimo kubasha kuvugana na we, mu gihe hari byinshi ngo bakabanje gushyira ku murongo kuko ubu bakoraga nka kompanyi y’ubucuruzi yanditswe muri RDB.

Kuba batabasha kuvugana ubu, Humble avuga ko biterwa ahanini n’umwuka warushijeho kuba mubi nyuma yo gusezera kwa Safi Madiba, akavuga ko byakuruwe ahanini no kuba yaranze kuzitabira ikiganiro bazagirana n’abanyamakuru tariki 10 uku kwezi, ndetse no kuba yaratwaye umurongo (Channel) wa Youtube wa Urban Boys akawita uwe ku giti cye, n’ubwo ibi nabyo Safi afite uko yabisobanuye mu kiganiro twagiranye (REBA VIDEO NA SAFI).

PNG - 752 kb

Icyakora Humble Jizzo nawe yemera ko muri Urban Boys hari harimo ibibazo bimaze igihe ndetse ngo yagiye arwana nabyo, agerageza kujya hagati ya bagenzi be ngo bikemuke ariko biranga, kuburyo ngo nawe yiboneraga ko kugera ku iterambere ryabo byari bisigaye byarabaye nk’inzozi. Yagize ati: "Muri bose ntawe nigeze ngirana nawe ikibazo gishobora gusenya Group. Nabaye hagati nk’ikiraro, na buri wese umubajije yabikubwira, nakoresheje ingufu zishoboka nkeka ko umwe muri bo atanabibasha. Ni igihe kinini, ni imyaka myinshi negeraga umwe ku wundi nkabasha guhindura ibitekerezo bye mu gihe byabaga byayobye. Byageze noneho aho ibintu, nanjye ubwanjye bindemerera, kuko iyo ikibazo kitarimo gukemuka ahubwo kikagenda gikura kurushaho... Cyari kimaze gukura kuburyo byari bigoranye kugirango n’iterambere ryacu rigerweho..."

REBA HANO VIDEO YOSE Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA HUMBLE:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
NIYONZIMA patrick Kuya 20-11-2017

Umva nibarecy kumwiha ibyo yakoze arabizi kndi azi impamvu yavyo bamwe tumurinyuma kndi turamushijyicyiye SAF uzajyera kure kuk urashoye ibyabantu burya ntuzabyiteho

vanessa uwase kendra Kuya 12-11-2017

sha birababaje ariko ntakundi ubundi grp ntango ibigomba kurenga abantu 2

vanessa uwase kendra Kuya 12-11-2017

sha birababaje ariko ntakundi ubundi grp ntango ibigomba kurenga abantu 2

Ben egide Kuya 11-11-2017

Safi rwose ni fek rwose! Safi twamukunze kubera urban boys nareke kwihenura rwose! Nuwiwacu ariko natwe twaramugaye. Ubu buri sabbath twirirwa dusenga kujyirango asubirane nabandi bana

reb Kuya 11-11-2017

Erega usibye hamble jisso wenyine abandi bifata nabi ngaho ngo basinze, barwanye, abagore, etc...

jojo Kuya 8-11-2017

safi.ndakwemera.munsaz
bihorer
abakumvuganabi
tukurinyuma

Faon Kuya 8-11-2017

Uretse n’ibyo bibazo bizwi na bene ubwite gusa, Safi yironkeye igishoro gitubutse ku buryo atakomeza gukora umuziki wa gikene. Ikindi kandi bishimire imyaka 10 yose bamaranye kuko ni myinshi, ubusanzwe uretse umugore n’ umugabo baba barasezeranye kubana akaramata (na bo si bose) nibo babasha kumarana igihe kirekire kuriya

Humble Kuya 7-11-2017

Wowe wiyise God ninde wakubwiye ngubisome komuzi gushyanuka Safi c akugize ate sibye inzara iba irimo ibarya

kiki Kuya 7-11-2017

Nabagira inama yo gukuramo kaboss uteza akavuyo bakaririmba ari babiri safi na hum

god Kuya 7-11-2017

Asyi ntimukavuge ibintu bitagira icyobitumariye cyane cyane nkibintu birimo safi kuko ni indisiprine

Mukundufite Bety Kuya 7-11-2017

Safi Ndamushyigikiye Bakureke Kandi Uzagera Kure Bidatinze Ndabyizeye

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...