konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Uwari umujura, inzererezi... Yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 aba muri Amerika

VIDEO: Uwari umujura, inzererezi... Yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 aba muri Amerika
6-11-2017 saa 16:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19164 | Ibitekerezo 13

Nizeyimana Didier, umunyarwanda unazwi nk’umuririmbyi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akunda gukoresha izina rya Muchoma, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 acitse ubuzima bwo kuba inzererezi, umujura n’umunywi w’ibiyobyabwenge, dore ko Imana yamuhinduriye amateka ikamuvana mu buzima bubi yanyuzemo ari nayo mpamvu mu byamugaruye mu gihugu harimo no gusura abana bo ku muhanda babayeho mu buzima bw’uko yabyirukiyemo.

Muchoma mu buhamya bw yivugira ko iyo asubije amaso inyuma akareba ubuzima bubi yanyuzemo hamwe n’umuryango we, numva nta muntu wari ukwiriye gusuzugura undi kuko ubuzima buhinduka. Avuga ko yarwaye amavunja mu ntoki no ku maguru akajya ananirwa kugenda, aza kuba umukozi mu rugo rw’umuntu nta mafaranga ahembwa ahubwo ari ukugirango abone uko nabaho, dore ko ari nyina wari wamutanze kugirango inzara ntizabicire mu nzu bose.

REBA VIDEO UKO YITANGIRA UBUHAMYA HANO:

Ubu buhamya bwa Muchoma yagarutseho birambuye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com aho twamusanze i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yasobanuye iby’inzira ndende yanyuzemo aho aho yaje no kujya mu muhanda kuba mayibobo ku Gisenyi, atunzwe no kwirirwa atoragura amakara y’amacenga batekesheje cyangwa udupulastike mu kimoteri kugirango abonemo ayo kuguramo ibiryo n’ibiyobyabwenge.

Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, ubu ari i Kigali aho yazanywe no gusura no guhumuriza ababayeho mu buzima nk’ubwo yahozemo

Muchoma yavuze uburyo yakubititse muri ubwo buzima mu gihugu cya Uganda ndetse no muri Kenya, aho hose akaba yari abayeho nabi kugeza ubwo yaje kubona amahirwe ajya kuba muri Amerika, ubu akaba yarahinduriwe amateka kuko afite akazi keza, akaba abayeho uko abyifuza kandi akaba adasiba gushima Imana yamuvanye kure.

Ubu buzima bubi yanyuzemo nibwo bwatumye afata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye, maze akiyemeza gushaka abandi bana babayeho mu buzima bubi nk’uko yabayemo, dore ko n’ubwo ngo atabona ubushobozi bwo kubafasha bose, gusangira nabo ubwabyo no kubagarurira icyezere bakamenya ko nta mvura idahita kandi ko bashobora kuzagere kure heza, ngo yumva ubwabyo ari umusanzu ukomeye uzabafasha kugira intambwe batera mu mitekerereze yabo.

Icyakoze avuga ko nk’umuntu ukunda muzika, ateganya no gukora ibihangano bitandukanye ndetse indirimbo ye ya mbere ikaba yenda kujya hanze, nyuma akazanakomeza ajya muri Tanzania aho afiteyo naho abazamufasha kurushaho kuzamura muzika ye.

Yatangariye cyane iterambere ry’u Rwanda, avuga ko ibyo yasanze mu Rwanda byamutangaje kuko yahageze akabona ko ari igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije cyane kuburyo buri munyarwanda bikwiye kumutera ishema.

REBA VIDEO UKO YITANGIRA UBUHAMYA HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 13
Kamanzi Kuya 21-11-2017

Rot wowe urwaye mu mutwe? ???gukizwa ni ukutambara amaherena?wowe wasigaye inyuma nk ’amateka.

Jackson dukuze Kuya 19-11-2017

Nukuri koko ntahabi Imana itagukura kandi ntaheza Imana itakugeza

Jackson dukuze Kuya 19-11-2017

Nukuri koko ntahabi Imana itagukura kandi ntaheza Imana itakugeza

Jackson dukuze Kuya 19-11-2017

Nukuri koko ntahabi Imana itagukura kandi ntaheza Imana itakugeza

monique Kuya 11-11-2017

lmana iguhe umugisha rata.

monique Kuya 11-11-2017

lmana iguhe umugisha rata.

kek Kuya 9-11-2017

ubwo si ukubushya mayibobo ijya muramerika cyangwa iwabo bari bakize arikowe yibera mumuhanda

kek Kuya 9-11-2017

ubwo si ukubushya mayibobo ijya muramerika cyangwa iwabo bari bakize arikowe yibera mumuhanda

Vicky Kuya 8-11-2017

Ese woe wiyita rot nibihe bikorwa byiza waba warakoze wakwishimira,muchoma courage wagize igitekerezo cyiza Imana iguhe umugisha peeeee ni woe warukenewe

Vicky Kuya 8-11-2017

Ese woe wiyita rot nibihe bikorwa byiza waba warakoze wakwishimira,muchoma courage wagize igitekerezo cyiza Imana iguhe umugisha peeeee ni woe warukenewe

Vicky Kuya 8-11-2017

Ese woe wiyita rot nibihe bikorwa byiza waba warakoze wakwishimira,muchoma courage wagize igitekerezo cyiza Imana iguhe umugisha peeeee ni woe warukenewe

rot Kuya 7-11-2017

Simbona c nubundi atarahindutse? Umusatsi simbona arinkuwa babandi biyita abamarine? Umuntu wihannye sikuriya aba ameze ntamusore ukijijwe wambara amaherena, rero uracyari wawundi

Esther Kuya 6-11-2017

Imana imuhe umugisha

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...