konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Yakozwe ku mutima n’abafite ubumuga bimutera gukora indirimbo ayita ‘Ijwi ry’abafite ubumuga’

Yakozwe ku mutima n’abafite ubumuga bimutera gukora indirimbo ayita ‘Ijwi ry’abafite ubumuga’
18-10-2017 saa 12:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1462 | Ibitekerezo 2

Hagumubuzima Enock, utuye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali avuga ko yakozwe ku mutima n’imibereho y’ababana n’ubumuga mu Rwanda by’umwihariko abo yasuye bari mu kigo cyitwa "Inshuti z’abakene" kiri i Gahanga muri Kicukiro, batumye ahita afata umwanzuro wo kujya mu nzu itunganya imiziki akora indirimbo ayita ‘Ijwi ry’abafite ubumuga’

Hagumubuzima Enock avuga ko n’ubwo ari mushya mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ngo yari asanzwe ari umuhanzi kuva na cyera dore ko ngo ubwo yarongoraga yari yahimbye indirimbo y’ibirori bye.

Uyu muhanzi yavuze ko yaje kugira imbogamizi z’akazi ntiyakomeza ibya muzika n’ubwo yabyiyumvagamo cyane, bikaba byaraje gutuma abikomeza nk’uwabigize umwuga.

Hagumubuzima ngo yaje yaje kubona ko hari igice cy’Abanyarwanda bababaye ariko banakeneye ubufasha butari ubw’ibintu gusa, nk’ubuvugizi maze afata umwanzzuro wo gusubira mu nganzo mu rwego rwo kubakorera ubuvugizi biturutse mu ndirimbo.

Hagumubuzima Enock wakoze indirimbo ijwi ry’abafite ubumuga mu rwego rwo gutanga umusanzu w’ubuvugizi ku babarizwa muri iki cyiciro

Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye yise ’Ijwi ry’abafite ubumuga’, Enock Hagumubuzima yavuze ko atishimira na rimwe ko umuntu yazira uko yavutse cyangwa ikintu yavukanye ari nayo mpamvu yamuteye gukora iyi ndirimbo mu rwego rw’ubuvugizi ku bafite ubumuga.

Enock yavuze kandi ko ashimira Leta y’u Rwanda kubw’umuhate ishyira mu gufasha abafite ubumuga ariko agaragaza ko hakiri ibyiciro binyuranye by’abafite ubumuga bikwiye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko.

UMVA HANO INDIRIMBO IJWI RY’ABAFITE UBUMUGA YA ENOCK HAGUMUBUZIMA

]


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Umutoni Vestine Kuya 18-10-2017

Enock IMANA iguhe umugisha pe.
kandi Imana ijye ikwibukira iyo mirimo myiza ukora yo gukorera
ubuvugizi kuri abo babana nubumuga.kandi komereza aho

Gatesi Kuya 18-10-2017

Yooooh mbega byiza Enock numuntu mwiza cyane Imana imuhe umugisha kuba abasha kwibuka ababana nubumuga

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...