konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’aba ofisiye bahawe rugari

Abifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’aba ofisiye bahawe rugari
23-05-2016 saa 12:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3114 | Ibitekerezo 5

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na ACP Yahaya Kamunuga ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda, abanyarwanda bifuza kujya muri Polisi bagasohoka bafite ipeti rya ofisiye bahawe amahirwe, kwiyandikisha bikaba byaratangiye.

Muri iri tangazo, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi y’u Rwanda ko bwatangiye kwandika abantu bose bifuza kwinjira mu gipolisi ku rwego rw’aba ofisiye bato. Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

- Kuba ari umunyarwanda,

- Kuba abishaka,

- Kuba byibura atarengeje imyaka 30 y’amavuko

- Kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza (Ao)

- Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu,

- Kuba afite ubuzima buzira umuze,

- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta,

- Kuba yiteguye gukorera ahariho hose Polisi y’u Rwanda ya mwohereza.

Abujuje ibisabwa baziyandikisha ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere (DPU) batuyemo bitwaje forumirere yujuje neza iboneka ku rubuga rwa internet www.police.gov.rw, fotokopi y’impamyabushobozi yamashuli bize, fotokopi y’irangamuntu, n’ifoto imwe ngufi. Abatazabona internet bazakura forumirere ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere. Gutanga ibyangombwa bizarangira tariki ya 29 Gicurasi 2016


Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
MUKABAGWIRA Immaculle Kuya 8-06-2017

mwiriwe neza ushinzwe RNP, nanjye mfite ndifuza kumenya ijyihe recruitment izongera kubera kuko tuyitegereje turi benshi,murakoze

Zinno Kuya 26-05-2017

Hi,
I would like to know when you are recruiting for cadet course. plz email me if applicable

Hatangimana Benjamin Kuya 25-05-2017

Mwiriwe mwambabariye mukambwira igihe muzandira abashaka kujya mu gipolisi muri. 2017

NZAMURAMBAHO JEAN DE DIEU Kuya 10-04-2017

MWIRIWE, MURI 2017 MUZANDIKA RYARI ABASHAKA KUJYA MURI POLICE Y’ABOFISIYE BATO(OC) ,MURAKOZE

NZAMURAMBAHO JEAN DE DIEU Kuya 10-04-2017

MWIRIWE,ABASHAKA KUJYA MURI POLICE(ABOFISIYE BATO) BAZATANGIRA KWIYAMDIKISHA RYARI?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
nkusi
URUKUNDO
Magic Pictures
INKURU ZIKUNZWE
IBIRORI
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA