konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibiciro bya internet byakubiswe hasi muri TNSP, abifuza 4G y’igitangaza bashyizwe igorora

Ibiciro bya internet byakubiswe hasi muri TNSP, abifuza 4G y’igitangaza bashyizwe igorora
17-03-2017 saa 11:25' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4558 | Ibitekerezo 6

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2016 ndetse n’itangira umwaka mushya wa 2017, ikigo gisanzwe gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cyane cyane iza murandasi (internet) yihuta cyane ya 4G, cyagabanyije ibiciro mu buryo budasanzwe kugirango kirusheho gushimisha abakigana.

Muri iyi minsi mikuru, TNSP yifuje guha ubunani abayigana, ikaba yaragabanyije ibiciro cyane kuburyo nka internet izwi nka 1 Mbps kuri Sim Card ya4g yaguraga amafaranga y’u Rwanda 212.000 none ubu iragura amafaranga y’u Rwanda 135.000.

Hari kandi ubundi bwoko bwa internet butangwa na TNSP bigendanye n’ibyifuzo by’abayigana, muri ubwo hakaba harimo internet umuntu ashobora gukoresha ku giti cye, mu rugo cyangwa mu biro, hakaba nk’iyitwa P2P (Point to Point), ikoresha imigozi izwi nka fiber optic, iyitwa VPN aho uhabwa umuyobora ubasha gutuma ikigo runaka kibasha kwinjira mu mashami yacyo ari ahantu hatandukanye, hari n’izindi nyinshi zisubiza ibyifuzo by’abakenera ubwoko bwa internet runaka.

Ushobora gukenera gukoresha internet runaka ku munsi cyangwa mu kwezi bitewe n’ubushobozi bwawe cyangwa ingano y’ibyo ukenera, ibyo byose muri TNSP umukiriya bamufata nk’umwami bakagendera ku byifuzo n’ibitekerezo bye kugirango ahabwe serivisi azaratira n’abandi.

Telecom Network Solution Provider (TNSP)Ltd, ni ikigo nyarwanda
kigurisha internet n’ibikoresho bijyana nayo, kikaba kimaze kuba ubukombe dore ko cyafunguye amarembo kuwa 14 Kamena 2014, kuva ubwo kikaba kimaze gufasha benshi kugera ku nzozi zabo mu kazi bakora ka buri munsi, babikesha umuvuduko wa internet ibihutishiriza akazi ikanabafasha gutanga serivisi zinoze.

Muri TNSP kandi, ushobora kuhasanga ibikoresho birimo ibyuma bifata amashusho bifasha mu gucunga umutekano (CCTV CAMERAS), bakagira ibyuma bisakaza murandasi ku bantu benshi (Routers), amatelefone yo mu biro cyangwa mu rugo, amatelefone ya Samsung meza kandi ku giciro cyiza n’ibindi bitandukanye bifasha abantu kurushaho kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho.

Uramutse ukeneye kugana TNSP cyangwa ukaba ushaka gusobanuza birenzeho, ushobora kugera aho bakorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali hafi ya Mount Kenya, mu nzu ikoreramo Amasezerano Community Bank. Ushobora no kubahamagara kuri Tel: +250-788306604, kubandikira kuri Email: info@tnsp.co.rw cyangwa ugasura urubuga rwabo www.tnsp.co.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Ruhanamirindi François Kuya 7-04-2017

Ndashaka details za products kuko nkeneye network na phones

Auxil Kuya 7-01-2017

Muri Rubavu ntabwoibaho na 2g ntiyuzura. uretse kutubesha. Abishyuye 4g byabaye rimwe gusa ubundi bacika intege. Marketing yikinyoma.

TNSP Ltd Kuya 3-01-2017

Pascal....Oya ntago ducuruza mudasobwa ducuruza murandasi nibituma igera kubayikoresha gusa!Cyokora Telephone za samsung zo turazifite ariko ntago ubwishyu ari mu byiciro
Murakoze

Pascal Kuya 2-01-2017

Nagirango mbaze niba mugira na za mudasobwa! Ese mujya mukorana n’ibigo bitandukanye kuburyo zibaye zihari mwazibaha bakazishyura mubyiciro? murakoze

Pascal Kuya 2-01-2017

Nagirango mbaze niba mugira na za mudasobwa! Ese mujya mukorana n’ibigo bitandukanye kuburyo zibaye zihari mwazibaha bakazishyura mubyiciro? murakoze

Kalisa Kuya 28-12-2016

Hello
mukora ibintu byiza internet ikura abantu mu bwigunge
courage Tnsp

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
  • didon https://www.exoticrwanda.com

    ">iyi website muyitondere kd muyirinde abana banyu https://www.exoticrwanda.com
  • Loading...
    IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...