konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Niba ushaka kugendana n’ibigezweho, koresha telefone ya itel S12 na S32

Niba ushaka kugendana n’ibigezweho, koresha telefone ya itel S12 na S32
15-12-2017 saa 13:23' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1240 | Ibitekerezo

Mu mwaka wa 2016, nibwo Itel yatangiye gusohora telefone zo mu bwoko bwa selfie (S), kuri iyi nshuro noneho itel ikaba yarasohoye itel S12 na S32. Telefone za itel zo mu bwoko bwa selfie (S) ziguha uburyo bwiza cyane bwo gufata amafoto meza cyane ya selfie ndetse urubyiruko rukabasha no gusangamo filters na make up zigufasha kubona amafoto meza cyane washyira ku mbuga nkoranya-mbaga.

Izi telefone shyashya S12 na S32, ni zo telefone zonyine zoroheye buri wese kuba yazitunga kuko ibiciro byazo nibyo biciro biri hasi cyane ku isoko ugereranyije n’izindi telefone za Smartphone zifite camera 2 za selfie, imwe ifotora abantu benshi indi ifotora abantu bacye.

Telefone ya S12 na S32 zifite kamera 2 za selfie mu gufata amafoto y’igikundiro uri wenyine cyangwa uri kumwe n’inshuti zawe. S12 ifite kamera 2 za selfie imwe ifite 5MP indi ikagira 2MP naho S32 iza ifite kamera 2 za selfie imwe ifite 8MP indi ifite 2MP, zose zifite flashlight itanga urumuri kugirango ufate amafoto ya selfie meza kandi acyeye cyane.

Kamera 2 za telefone ya S32 zigufasha gufata amafoto ya selfie ukoresheje hagati ya 63-degree portrait lens kuri kamera ifata abantu bacye hamwe na 86-degree wide-angle lens kuri kamera ifata ifoto ya selfie y’abantu benshi. Hakaba muri izi telefone hakorewemo ikoranabuhanga rigufasha no gufata amafoto kuburyo uhisha ibikuri inyuma iyo utabishaka mu ifoto yawe, bikaguha amafoto y’ubuhanga cyane.

itel S32 izana n’ikirahure gihebuje kingana na 5.5-inch gifite umwihariko HD IPS bikwereka amashusho afite umucyo kandi acyeye neza cyane, ikaba ifite ibirahure bya 2.5 curved display, bigufasha gukora mu kirahure ukumva hanyerera neza kandi byoroshye kandi bikagaragara neza. S12 ifite ikirahure kingana na 5-inch IPS display gitanga umwimerere w’ubwiza bw’amafoto acyeye cyane, ndetse n’urumuri rwiza kandi akaba ari ikirahure kiramba cyane.

Aho ufungurira telefone ukoresheje igikumwe hagufasha no gukora ibindi byinshi cyane byiza. (Multifunctional fingerprint sensor)

Ku mafaranga macye cyane wagura izi telefone za smartphones, nubikora kandi bizaguha umwihariko kuri izi telefone wo gufunguza telefone yawe igikumwe bikazaguha umutekano ibibitse muri telephone bikabonwa nawe gusa. Ukoresheje igikumwe cyawe kandi wafata amafoto muburyo bwihuse, ugafata videwo, ukitaba telefone, wabishaka ugakoresha igikumwe cyawe ureba applications ufite muri telefone, ibyo byose wifashishije igikumwe ukoresha kuri fingerprint sensor.

Izi telefone za itel S32 za S12 ni zo zonyine zujuje ibikenewe ku giciro cyakorohera buri wese kandi zifite ikoranabuhanga ryose rikenewe ku muntu utunze smartphone. Ushobora kuba watangiye kwibaza igiciro cyazo ndetse n’aho wazikura… Igiciro cy’izi smartphones mu maduka yose acuruza telefone za itel urazibona ku yamafaranga 78,000RWF kuri S32 na 64,000RWF kuri S12. Izi telefone zose urazisanga mu maduka ya itel mu gihugu hose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...