konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

TIGO yashyize Abanyarwanda igorora ibazanira ‘Tigo Yanjye’ nk’impano idasanzwe

TIGO yashyize Abanyarwanda igorora ibazanira ‘Tigo Yanjye’ nk’impano idasanzwe
8-11-2017 saa 14:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2096 | Ibitekerezo

Kompanyi y’itumanaho rya telephone mu Rwanda yamamaye nka Tigo Rwanda, yashyize igorora Abanyarwanda ibaha impano yise “Tigo Yanjye” izatuma bahendukirwa kandi ntibongere kugorwa no kwirirwa bahinduranya imirongo (SIM Cards) kuko ibyo bifuza byose bazajya babibonera muri Tigo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017, nibwo Tigo yamuritse ku mugaragaro gahunda nshya yise “Tigo Yanjye” aho abakiriya bayo bazajya babona uburyo butandukanye bwo guhamagara ku mafaranga macye cyane, haba mu guhamagara abafite Tigo, abakoresha umurongo wa MTN n’uwa Airtel ndetse no guhamagara mu bihugu byo hanze.

Mu kumurika Tigo Yanjye, umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yabwiye abanyamakuru ko ubu buryo bukubiyemo inzira eshatu zo guhamagara ku mafaranga macye cyane, kuburyo iyi ntambwe bateye mu gushyira igorora abakiriya babo nta bandi barayigeraho mu Rwanda.

Muri Tigo Yanjye, kwinjiramo bisaba gukanda *255# ubundi ugakanda Yes. Aha usanga harimo uburwo bwitwa ‘Imirongo Yose’ bugufasha guhamagara ku mafaranga macye aho uhamagara MTN na Airtel ku giciro kimwe n’uko wahamagara Tigo kuri Tigo. Ku mafaranga ari hagati y’100 ku munsi na 500 ku cyumweru, uba wemerewe guhamagara iminota igera kuri 35 mu cyumweru, ugahabwa ubutumwa bugufi wakohereza ku mirongo yose bugera kuri 35 ndetse ugahabwa na MB 35 zo gukoresha Internet yihuta.

Muri Tigo Yanjye usangamo n’uburyo bworoshye bwo guhamagara muri Uganda, Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria na Sudani y’Epfo, ku mafaranga 56 gusa ku munota, aya akaba ari nayo mafaranga macye kugeza ubu umuntu uri mu Rwanda ashobora guhamagaza muri ibi bihugu kuko mu zindi kompanyi z’itumanaho bihenze ugereranyije n’ubu buryo bwashyizweho na Tigo Rwanda.

Harimo kandi ‘Isanzure Packs’ aho usanga uburyo bworoshye bwo guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi no gukoresha Internet hagendewe ku byo wifuza. Aha ho buri wese, Tigo ibasha kumenya ingano y’ibyo akenera hanyuma akagenda aganerwa ibikwiranye n’uko asanzwe akoresha umurongo we, bisobanura ko abantu bose bataba bahuje ibyo bahabwa muri iyi mpano ya Tigo. Icyo buri wese aba ahuriyeho n’undi muri Isanzure Packs ni uko azajya ahendukirwa birenze ibisanzwe haba mu guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi no gukoresha Internet.

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yavuze ko Tigo itazahwemo kuba isoko y’ibisubizo ku byifuzo by’abakiriya babo. yagize ati: “Tigo Rwanda ishishikajwe no guhaza ukwifuza kw’abakiriya bacu, tubagenera n’ibirenze ibyo batwifuzaho. Turashaka kuborohereza itumanaho rya telephone igendanwa bikabafasha kuvugana byoroshye n’ababo ndetse bikanaborohereza akazi kabo ka buri munsi. Hari n’ibindi byinshi byiza tubahishije vuba ku bijyanye na serivisi zo guhamagara n’iza Internet.”

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng

REBA IYI VIDEO USOBANUKIRWE KURUSHAHO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...