konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Tigo na ENGEN bashyize igorora abafite ibinyabiziga babaha uko babona lisansi y’ubuntu

Tigo na ENGEN bashyize igorora abafite ibinyabiziga babaha uko babona lisansi y’ubuntu
6-12-2017 saa 18:16' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 542 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, nibwo Tigo Rwanda na ENGEN batangije ku mugaragaro ubufatanye bwabo bugamije gushimisha by’umwihariko abafite ibinyabiziga hirya no hino mu mujyi wa Kigali, aho ufite imodoka ashobora gutsindira lisansi cyangwa mazutu y’amafaranga y’u Rwanda 60.000 naho abamotari nabo buri umwe akaba ashobora gutsindira lisansi y’amafaranga y’u Rwanda 15.000 kandi nta kindi bashoye uretse gusa gukoresha Tigo Cash banywesha kuri sitasiyo za ENGEN.

Muri ubu buryo Tigo na ENGEN batangirije ku Kimironko ahari sitasiyo ya ENGEN, hasobanuwe uburyo buri munsi abamotari batatu bazajya bahabwa lisansi y’ubuntu y’amafaranga y’u Rwanda 15,000 naho buri cyumweru ufite imodoka akanywesha kuri ENGEN akoresheje Tigo Cash we akazajya ahabwa lisansi y’ubuntu y’amafaranga y’u Rwanda 60.000.

Abantu batandukanye bishimiye cyane kujya banywa lisansi na mazutu bakoresheje Tigo Cash kuri sitasiyo za ENGEN

Kubona amahirwe yo gutsinda nta kindi bizajya bisaba utwara ikinyabiziga, uretse kujya kuri sitasiyo ya ENGEN akanywa lisansi cyangwa mazutu hanyuma aho kwishyura amafaranga (cash), agakoresha Tigo Cash. Nta mafaranga na macye azajya acibwa mu gihe yishyuye akoresheje Tigo Cash, lisansi anyweye niyo mafaranga azajya akurwa kuri telefone ye kandi bizajya bihita bimushyira mu banyamahirwe bashobora gutsindira lisansi y’ubuntu.

Umuyobozi wa ENGEN n’uwa Tigo barebaga uburyo abakiriya bishimiye iyi servisi

Umuyobozi mukuru wa ENGEN Rwanda, Sarah Doukoure, asobanura iby’ubu buryo, yagize ati: "Imikoranire ya Tigo na Engen izajya ituma abatwara ibinyabiziga bishyura bakoresheje Tigo Cash, bazajya boroherwa no kwishyura, ntibibe ngombwa ko bitwaza amafaranga mu ntoki kandi mu gutangiza ubu buryo bakazajya babigiriramo n’amahirwe"

Umuyobozi mukuru wa ENGEN Rwanda, Sarah Doukoure

Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, asobanura iby’ubu bufatanye na ENGEN we yagize ati: "Ubu ni ubundi buryo bwo guteza imbere ikoranabuhanga mu kwishyura nta kwirirwa umuntu agendana amafaranga mu ntoki, twari tumaze igihe tubyigaho hamwe na Engen none twishimiye ko bishyizwe mu buryo"

Umuyobozi mukuru wa Tigo, Philip Amoateng, yahaye umumotari umwe impano ya lisansi, aranamwishyurira amwereka uko azajya abigenza

Umuntu wese uzajya akenera kwishyura lisansi cyangwa mazutu kuri sitasiyo ya ENGEN akoresheje Tigo Cash, azajya abwira umukozi wa sitasiyo nimero ye ya Tigo akoreshaho Tigo Cash, amubwire n’amafaranga yifuza kunywera lisansi cyangwa mazutu, hanyuma uwo mukozi akoreshe imashini yabugenewe (POS) maze asabe umukiliya gushyira ijambo ry’ibanga muri telefone asanzwe akoresha kuri Tigo Cash, hanyuma umukozi wa sitasiyo ya ENGEN ahite amuha inyemezabwishyu, bityo abe anabaye umwe mu bashobora guhabwa lisansi y’ubuntu.

Abantu bakiranye ibyishimo ubu buryo bwiza bwazanywe na Tigo hamwe na ENGEN

Abamotari bari benshi cyane bitabiriye gukoresha ubu buryo banywesha lisansi

Abakozi n’abayobizi ba Tigo bafashwe ifoto y’urwibutso na ENGEN bafatanyije kudabagiza abafite imodoka n’abatwara moto


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
David’s temple
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...