konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Batandatu bashinjwa guca Nyamweru amaboko bakajya kuyagurisha batawe muri yombi

Batandatu bashinjwa guca Nyamweru amaboko bakajya kuyagurisha batawe muri yombi
7-09-2017 saa 10:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2927 | Ibitekerezo

Abantu 6 bo muri Tanzaniya bakurikiranyweho icyaha cyo kwibasira Nyamweru bakamuca amaboko bakajya kuyagurisha n’abapfumu bo muri iki gihugu. Aba bose uko ari 6 bakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kuri buri wese.

Urukiko rwo muri iki gihugu rumaze iminsi ruburanisha aba bagabo uko ari 6 kuri iki cyaha, birangira kibahamye maze babakatira gufungwa imyaka 20 kuri buri wese.
Aba bagabo bashinjwaga guca akaboko k’ibukoso k’umwana w’umuhungu w’imyaka 12 witwa Mwigulu Matonange maze bakujyana kukugurisha n’umupfumu wo muri iki gihugu.

Imiryango irengera ikiremwamuntu iherutse gusohra raporo igaragaza ko muri Tanzaniya kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2015 ba Nyamweru 75 bishwe baciwe bimwe mu bice by’imibiri yabo.

Nyuma y’uko urukiko ruhanishije aba bagabo igifungo cy’imyaka 20, abantu ntibabyakiriye neza kuko babitanzeho ibitekerezo bitandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Vicky Ntetema abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati “ Imyaka 20? Kubera iki batabakatiye ubuzima bwabo bwose?Uwateye inda umwana w’umunyeshuri ahanishwa igifungo cy’imyaka 30, none abaca abantu amaboko bakajya kuyagurisha abarozi babafunga imyaka 20 gusa? Iri tegeko rigomba guhinduka.”

Muri 2015 abagabo 4 bakatiwe gufungwa ubuzima bwabo bwose ubwo bahamwaga n’icyaha cyo kwica Nyamweru w’imyaka 17 bagambiriye kugurisha bimwe mu bice by’umubiri we.

Mu mwaka wa 2015, Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byatangaje ko umubiri umwe wa nyamweru washoboraga kugura ibihumbi 75 by’ amayero, ubwo ni asaga miliyoni 65 mu manyarwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...