konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mbarara: Umuganga yiciye mu bitaro umukunzi we bateganyaga kurushinga

Mbarara: Umuganga yiciye mu bitaro umukunzi we bateganyaga kurushinga
29-08-2017 saa 09:41' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7723 | Ibitekerezo 3

Polisi yo muri Mbarara mu gihugu cya Uganda, irimo guhiga bukware umugabo usanzwe akora akazi k’ubuganga, akaba akurikiranyweho kwica umukunzi we wari n’umubyaza bakoranaga mu bitaro byo mu gace kitwa Rubindi aha muri Mbarara.

Uyu muganga, Dr. Nuwagira Yeroboam, akurikiranyweho kwica umukunzi we witwaga Silvia Arinaitwe w’imyaka 20 gusa y’amavuko, bakoranaga mu bitaro byigenga byitwa Angella Clinic bihereye mu mujyi wa Rubindi muri Mbarara.

Moreen Musiimenta, umwe mu bakozi b’ibi bitaro, yatangarije ikinyamakuru Chimpreports ko Dr Nuwagira yahamagaye umukunzi we Silvia bakajya mu cyumba cy’ibitaro, aho baje kugira ibyo batumvikanaho batangira gutongana, kugeza ubwo abandi bakozi baje kumva uyu mukobwa ataka cyane atabaza.

Ubwo bajya kumutabara ngo barebe ikibaye, basanze uwo Silvia ari mu kizenga cy’amaraso, ndetse afite ibikomere byinshi cyane mu mugongo. Bahise bahamagara inzego z’umutekano ariko uyu muganga wishe umukunzi we yari yamaze gutoroka.

Abakoranaga n’aba bombi, bavuga ko Dr Nuwagira yari aherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gufata umugore ku ngufu ariko nyuma y’igihe gito akarekurwa, ibyo bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo kutumvikana bya hato na hato n’umukunzi we Silvia bateganyaga no kurushinga mu gihe cya vuba.

JPEG - 199.1 kb

Aha ni mu gace ibi byabereyemo mu mujyi wa Rubindi muri Mbarara


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
ENOKA Kuya 11-09-2017

IBINTU NTIBYOROSHYE UBWICANYI MURI UGANDA BURATURAMBIYE KANDI AHITWA WAKISO ABAGORE NTIBABAMAZE?MUKAMA AKUUME

ENOKA Kuya 11-09-2017

IBINTU NTIBYOROSHYE UBWICANYI MURI UGANDA BURATURAMBIYE KANDI AHITWA WAKISO ABAGORE NTIBABAMAZE?MUKAMA AKUUME

Ishimwe cedric Kuya 9-09-2017

Iyi si igeze kumusozo pee r

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...