AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amakuru agezweho y’urugamba rwa M23 na FARDC : Rwongeye kuramuka rwambikanye

Amakuru agezweho y’urugamba rwa M23 na FARDC : Rwongeye kuramuka rwambikanye
27-01-2024 saa 07:45' | By Editor | Yasomwe n'abantu 911 | Ibitekerezo

Imirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umwe wa M23, yongeye gukomeza, aho uyu mutwe uvuga ko uruhande bahanganye rwaramutse ruyigabaho ibitero mu birindiro byawo binyuranye.

Byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024.

Kanyuka yavuze ko kuva saa moya za mu gitondo, uruhare rwa Leta ya Congo rugizwe na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba, ingabo z’u Burundi n’iza SADC, “baramutse bica abaturage nk’uko bisanzwe.”

Kanyuka akomeza agira ati “Bagabye ibitero mu birindiro byacu bitandukanye muri Karuba, Kingi, Karenga, Negenero, Mbuhi no mu bice biheregeye.”

Yakomeje agira ati “M23 yakomeje kwirwanaho bya kinyamwuga kandi ntabwo ishobora kwihanganira ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile mu bice byabohowe n’ibyo twifuza kubohora.”

Uyu mutwe wongeye gutanga impuruza ku muryango mpuzamahanga kugira icyo ukora, kuko ubwicanyi buri gukorerwa abasivile mu gace ka Mweso no mu bice bihegereye, bwafashe indi ntera.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA