konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugore w’imyaka 41 atwite umwuzukuru we, agiye kubyara umwana utari uwe

Umugore w’imyaka 41 atwite umwuzukuru we, agiye kubyara umwana utari uwe
4-10-2016 saa 13:31' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9425 | Ibitekerezo 1

Kirstie Coffey w’imyaka 22 y’amavuko, ni umugore ukomoka mu mujyi wa Melbourne muri Australia, akaba yaravukanye ubusembwa budasanzwe kuko nta nyababyeyi afite, nyamara akaba afite uturerantanga dukora neza, n’intanga ze zikaba ari nzima. Ubu aritegura kubona umwana we w’imfura, ariko nyina niwe uzamumubyarira

Kirstie Coffey, ubu aritegura kwitwa umubyeyi, nyuma yo kwemererwa impano idasanzwe na nyina umubyara, akamwemerera ko agiye kumutwitira umwana, bisobanura ko umwana azaba atwite azaba ari umwuzukuru we.

JPEG - 118.5 kb

Kirstie Coffey n’umugabo we bagiye kwibaruka batwitiwe na nyina w’uyu mugore

Abaganga bagaragaje ko n’ubwo Kirstie Coffey adafite nyababyeyi, ikitashoboka ari ugutwita ariko kubona umwana byo bikaba bishoboka kuko intangangore ze zikora neza. Nyina witwa Katrina, yemeye ko intanga z’umukobwa we zahuzwa n’intanga ngabo z’umugabo wa Kirstie, hanyuma igi bakarimushyiramo agatwita uwo mwana, bikaba biteganyijwe ko azibaruka umwaka utaha.

Kirstie Coffey na nyina Katrina ugiye kumubyarira umwana

Katrina w’imyaka 41 y’amavuko, yari yarijeje umukobwa we ko naramuka abonye umusore bakundana nyabyo, nta kibazo cyo kubyara kuko azamutwitira umwana wabo. Yaje kubona umusore witwa Brad bemeranywa kubana, ndetse abaganga bamaze kubikora ubu uyu mubyeyi atwite umwuzukuru we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Jeanette Kuya 4-10-2016

Amen

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...