konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuvuzi yijyanye kuri Polisi avuga ko arambiwe kurya abantu, abaturage bagize ubwoba

Umuvuzi yijyanye kuri Polisi avuga ko arambiwe kurya abantu, abaturage bagize ubwoba
29-08-2017 saa 10:24' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8973 | Ibitekerezo 1

Abaturage bagize ubwoba nyuma yo kubona ibimenyetso by’umugabo urya abantu

Abatuye mu gice cy’Intara ya Kwa Zulu Natal mu gihugu cya Afurika y’Epfo batewe ubwoba n’umugabo w’umuvuzi gakondo wijyanye kuri Polisi akemera ko arambiwe kurya inyama z’abantu. Ibi kandi bije nyuma y’umurambo wagaragaye waciwe umutwe bikaba bikekwa ko uyu muntu yariwe n’agatsiko k’abantu barya abandi muri iyi ntara.

Mu cyumweru gishize nibwo umugabo bahimba Mkhonyuvu usanzwe ari n’umuvuzi gakondo, yishyikirije inzego za Polisi avuga ko arambiwe guhora arya abantu gusa Polisi ibanza guhakana ibyavugwaga n’uyu mugabo biza kugera aho ubwe abereka ikirenge n’ikiganza bifite amaraso ndetse no munzu uyu mugabo yabagamo Polisi ikaba yarasanzemo amatwi 8 y’abantu ari mu cyungo bigaragara ko yari yayatetse ndetse hakaba hari n’ibindi bice by’imibiri y’abantu byasanzwe mu gikapu cye nk’ibimenyetso by’uko arya abantu, ni uko Polisi ibonye ibyo bimenyetso yigaragarije babona kumuta muri yombi

Hari umugabo wishwe mu minsi ishize witwaga Zanele Hlatshwayo wari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, yaburiwe irengero mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga. Abo mu muryango w’uyu nyakwigendera nabo bahise bemeza ko nta kabuza umuntu wabo wabonywe yaciwe umutwe nawe ashobora kuba yarariwe n’uyu mugabo, gusa Polisi yatangaje ko izabanza gukora iperereza ndetse ikifashisha n’ibizamini byo kwa muganga kugirango hamenyekane niba koko n’uyu Zenele wari umugore ufite n’umwana w’umuhungu yarariwe n’uyu mugabo nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje

Phepsile Maseko ukuriye ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Afurika y’epfo, yamaganye ibyakozwe n’uyu mugenzi wabo dore ko yanahamije ko yari afite irindi tsinda ry’abo bakorana aka kazi ko kurya imibiri y’abantu. Kuri ubu abo bagabo bashinjwa uko ari batanu bitabye urukiko kuri uyu wa Mbere, bakaba bafunzwe by’agateganyo aho bazajya bitaba urukiko mu rwego rwo kugirango bakorerwe iperereza Iyi ni inzu uyu muvuzi gakondo wemera ko arambiwe kurya abantu yakodeshaga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nizigiyimana françois Kuya 29-08-2017

Imana iturunde icyorezo ca ebola

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...