konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Urwuri rw’inka za Perezida Museveni rwiciwemo ikiyoka cy’ubunini budasanzwe

Urwuri rw’inka za Perezida Museveni rwiciwemo ikiyoka cy’ubunini budasanzwe
16-09-2016 saa 08:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20268 | Ibitekerezo 3

Urwuri rwa Perezida Yoweri Museveni yororeramo ubushyo bw’inka ze ahitwa Kisozi mu karere ka Ngamba, rukomeje kwibasirwa bikomeye. Nyuma y’aho mu minsi ishize Polisi y’igihugu cya Uganda yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho kwiba inka z’uyu mukuru w’igihugu, ubu noneho uru rwuri rwiciwemo inzoka ifite ubunini budasanzwe, yashakaga kugirira nabi inka za Perezida.

Kuwa Gatatu tariki 14 Nzeri 2016, nibwo abapolisi barinda urwuri rwa Perezida Yoweri Museveni barashe ikiyoka kinini cyane babonye muri aka gace kabarizwamo inka z’umukuru w’igihugu.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyabwiwe n’umwe muri aba bapolisi barinda urwuri rwa Museveni, ko iyo nzoka nini yarashwe inshuro ishatu ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuwa Gatatu.

Yagize ati: "Twatewe ubwoba n’igikoko kingana kuriya kandi gifite ubukana, twagombaga gukora ibishoboka byose tukakica ngo kitagirira nabi inka za Nyakubahwa. Twakirashe isasu rimwe mu mutwe, andi abiri tuyakirasa ku nda."

Akomeza avuga ko cyari ikiyoka kidasanzwe gifite uburebure bubarirwa muri metero 6 ndetse gifite n’uburemere bw’ibiro bibarirwa muri 80.

Ibi byabaye nyuma y’uko mu minsi ishize hafashwe abagabo batatu bari bibye inka za Perezida Museveni bakajya kuzigurisha, umwe muri bo usanzwe ari umukozi mu rwuri rwa Perezida akaba yarivugiye ko hashize imyaka myinshi yiba inka za Perezida ariko kubera ubwinshi bwazo ntibimenyekane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Gilbert Kuya 22-09-2016

reka nicyicwe cyogashira kuko nimana yarakivumye

cicy ntabanganya Kuya 17-09-2016

yeeeee birabanaje iyobagerageza uburyo ifatwa ko yari muza namanota ama devise aruta agaciro nizonks

Peter Mushatsi Kuya 16-09-2016

Yababababa! WWF yari ikwiye kubaka ibisobanuro kabisa. Ntago ikiremwa nkiki bacyica kiba kiri rare cyane. Bari gushaka ababishinzwe bakayifata igashyirwa muri zoo cg ahandi habugenewe.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...