konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abaturage ba Libya bari mu kaga gakomeye, bari babayeho gute mbere y’iyicwa rya Gaddafi?

Abaturage ba Libya bari mu kaga gakomeye, bari babayeho gute mbere y’iyicwa rya Gaddafi?
3-06-2016 saa 08:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3861 | Ibitekerezo 3

Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi benshi bazi ku izina rya Colonel Gaddafi, yari Perezida wa Libya wishwe tariki 20 Ukwakira 2011, nyuma y’imyaka 42 yari amaze yicaye ku butegetsi. Yiswe umunyagitugu, umusahuzi n’ibindi bibi mu gihe hari abamufataga nk’intwari, gusa nyuma y’urupfu rwe ukuri kugaragara ni kumwe, ni uko igihugu kibasiwe n’ibibazo by’ingutu kitazapfa kwigobotoramo.

 Ubu muri Libya hari isibaniro ry’imitwe irwanya ubutegetsi, abaturage b’abasivili benshi bifitiye imbunda bakoresha bashyira mu bikorwa ibyifuzo by’umujinya w’uko babayeho, ubukungu bwaguye hasi bikabije, ubuzima bugoye abaturage nyamara ku gihe cya Gaddafi bari babayeho mu buzima benshi mu baturage b’ibihugu byateye imbere batigeze bageraho.

Muri iyi nkuru, turagaruka kuri bicye bigaragaza uko abaturage ba Libya bari babayeho mbere y’iyicwa rya Gaddafi, nyamara ubu byose bikaba byarabaye amateka, mu myaka itanu gusa abaturage bakaba babayeho nk’abo mu bindi bihugu bikennye cyane muri Afurika.

Dore bimwe mu byo abaturage ba Libya bahabwaga bakiyoborwa na Gaddafi:

- Ntabwo muri Libya abaturage bajyaga bishyura umuriro w’amashanyarazi, wari ubuntu ku baturage bose.

- Inguzanyo zatangwaga ku baturage ba Libya nta nyungu zagiraga, banki zari iza Leta kandi ziha abaturage inguzanyo batazungukira.

- Umuturage wa Libya warangizaga amashuri ntahite abona akazi, Leta yatangiraga kumuha amafaranga angana n’umushahara yagakwiye kuba ahembwa, kuzageza igihe azabonera akazi

- Umuturage wa Libya washakaga kwinjira mu by’ubuhinzi bwa kijyambere, Leta yamuhaga isambu, inzu, ibikoresho, aho guhunika imyaka azeza n’ibindi byangombwa, byose ku buntu.

- N’ubwo Libya yari igizwe n’igice kinini cy’ubutayu, Gaddafi yari yarakoresheje umushinga wo kuvomerera imirima, uyu ukaba wari ukomeye kandi munini kurusha indi yose ku isi, kuburyo nta gice cyabangamirwaga no kuba igihugu cyari gifite igice kinini kirimo ubutayu. Abashakaga guhinga iyo mirimo yatunganyijwe, ntacyo Leta yabishyuzaga.

- Buri musore wakoraga ubukwe muri Libya, yahitaga ahabwa ako kanya amadolari ya Amerika 5000 (ubu akabakaba 4.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) yo kugura inzu yo gutangiriramo ubuzima.

- Umubyeyi wabyaye, nawe yahitaga ahabwa amadolari ya Amerika 5000

- Umuturage waguraga imodoka, Leta yamwishyuriragaho kimwe cya kabiri cy’agaciro kayo

- Igiciro cya litiro ya lisansi muri Libya, cyari amadolari 0.14, ni ukuvuga atageze ku 120 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

- Uburezi bwose, kwiga kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza byari ubuntu ku baturage bose.

- Ubuvuzi bwose bwari ubuntu ku baturage bose ba Libya, kandi hari abaganga b’inzobere n’ibikoresho bigezweho bikoreshwa mu buvuzi.

- Umuturage wa Libya wakeneraga kujya kwivuza hanze cyangwa kujya kwiga muri Kaminuza zo mu mahanga, uretse kuba byarishyurwaga na Leta, yanabageneraga amadolari 2300 ku kwezi ( ubu akabakaba 1.800.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) yo kubatunga no gukodesha aho bazajya baba.

- Mu gihe cya Gaddafi, yafashije abaturage bagera kuri 25% kuminuza babasha kubona impamyabumenyi za Kaminuza. Yazamuye abajijutse bazi gusoma no kwandika, bagera kuri 87%

- Libya ya Gaddafi, nta mwenda n’uw’ifaranga rimwe yari ibereyemo ibihugu by’amahanga, ahubwo yari ifite ubwizigame bwa miliyari 150 z’amadolari (ubu yaba akabakaba 120.000.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda)

N’ubwo yatinze ku butegetsi, akamara imyaka 42 yose ntawe yemera ko amusimbura ku butegetsi, ibyo yahaye abaturage byo ntibishidikanywaho, ndetse bishimangirwa n’uko babayeho nyuma y’urupfu rwe. N’ubwo bavugaga ko ari Demokarasi bashakaga, ubu icyo babonye ni imihangayiko, kujegajega mu by’ubukungu n’umutekano no kubaho ubuzima butabaha icyizere cy’ahazaza heza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Kigingi Kuya 4-06-2016

African Unity niyihagarareho ijye ifata imyanzuro kubihugu bya Afrika yamaganire kure United Nations kuko nayo ikorera mukwaha kwabashakira Africa ibibi gusa.Byose ni abazungu kuko ntacyo baduha badukunze ahubwo ni umutego wo kutuyobora

Dusabimana Mussa Kuya 3-06-2016

Yega ubugome bukabije bwabanyamerika,abafaransa,nabongereza ariko Allah arihejuru yabyose azatabara idini ye.

Nzabambarirwa Kuya 3-06-2016

Nibi ba bene rugigana batwifuriza nta kundi ngo ni demokarasi batuzaniye ninde se demokarasi uyirya reba ubu u Rwanda rurimo kwiyubaka ruyobowe na Mzee wacu Paul Kagame narimo baradukubitira agatoki ku kandi bihisha inyuma ya ba nsumirinda birirwa bavuga bashize inda yabo imbere abanyarwanda ntacyo bababwiye nzabandora ..!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...