konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ibintu bikomeje kuzamba muri Kenya, Raila Odinga noneho yikuye mu matora

Ibintu bikomeje kuzamba muri Kenya, Raila Odinga noneho yikuye mu matora
10-10-2017 saa 17:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5483 | Ibitekerezo

Raila Odinga wari uhanganye na Uhuru Kenyatta mu matora yagombaga gusubirwamo mu minsi 16 iri imbere, yatangaje ko yikuye mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu cya Kenya kuko ngo asanga Komisiyo y’Amatora igomba gufata igihe kirekire igakosora ibitameze neza ngo amatora azabe mu buryo buciye mu mucyo.

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu gihugu cya Kenya, mu minsi yashize rwemeje ko Perezida Uhuru Kenyatta wari uherutse gutorerwa kongera kuba Perezida mu matora yabaye tariki 8 Kanama 2017, yatowe mu buryo budakurikije amategeko ndetse ibyavuye mu matora bikaba byarateshejwe agaciro mu buryo budasubirwaho.

Inteko y’abacamanza batandatu bo mu rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, icyo gihe yemeje ko Komisiyo y’Amatora yananiwe gukoresha amatora hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya ndetse n’amategeko agenga amatora muri iki gihugu.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga yagize ati: "Amatora si igikorwa gisanzwe ahubwo ni inzira ndende... Nyuma yo kubona ibimenyetso byose, dusanzwe bigaragara ko amatora atakozwe hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amabwiriza agendanye n’amatora. Dusanze Perezida Uhuru Kenyatta ataratowe mu buryo nyabwo buciye mu mucyo mu matora ya tariki 8 Kanama"

Uru rukiko rukuriye izindi zose muri Kenya, rwari rwemeje ko Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya igomba gutegura amatora mu mucyo no mu bwisanzure mu gihe kitarenze iminsi 60, kuko ibyayavuyemo byateshejwe agaciro. Aya matora yari yashyizwe muri uku kwezi k’Ukwakira ariko Raila Odinga yahise ayikuramo habura iminsi 16 ngo abe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...