konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kenya: Ibyavuye mu matora ya Perezida byateshejwe agaciro hemezwa ko agomba gusubirwamo

Kenya: Ibyavuye mu matora ya Perezida byateshejwe agaciro hemezwa ko agomba gusubirwamo
1-09-2017 saa 11:18' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7371 | Ibitekerezo 2

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu gihugu cya Kenya rwemeje ko Perezida Uhuru Kenyatta uherutse gutorerwa kongera kuba Perezida mu matora yabaye tariki 8 Kanama 2017, yatowe mu buryo budakurikije amategeko ndetse ibyavuye mu matora bikaba byateshejwe agaciro mu buryo budasubirwaho.

Inteko y’abacamanza batandatu bo mu rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, kuri uyu wa Gatanu yemeje ko Komisiyo y’Amatora yananiwe gukoresha amatora hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya ndetse n’amategeko agenga amatora muri iki gihugu.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga yagize ati: "Amatora si igikorwa gisanzwe ahubwo ni inzira ndende... Nyuma yo kubona ibimenyetso byose, dusanzwe bigaragara ko amatora atakozwe hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amabwiriza agendanye n’amatora. Dusanze Perezida Uhuru Kenyatta ataratowe mu buryo nyabwo buciye mu mucyo mu matora ya tariki 8 Kanama"

Ibi kandi byashimangiwe n’abandi bacamanza bandi babiri barimo Ojwang na Njoki Ndung’u mu gihe undi witwa Mohammed Ibrahim we atagaragaye kuko atameze neza akaba yagiye mu bitaro.

Uru rukiko rukuriye izindi zose muri Kenya, rwemeje ko Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya igomba gutegura amatora azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure mu gihe kitarenze iminsi 60, kuko ibyayavuyemo byateshejwe agaciro. Ubu Kenya igomba kumara icyo gihe irimo kuyoborwa mu buryo bw’inzibacyuho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Narumiwe Kuya 1-09-2017

iyo niyo definition ya democratie bajya bavuga.

Ephrem Ndayishimiye Kuya 1-09-2017

Iyo twumvise inkuru nkizi nk’abanyarwanda, biratubabaza kuko dushaka iterambere ry’ Africa. Ariko bage bage batwigira ubudasa bw’abanyarwanda, Uwatsinze yemerwa n’abanyarwanda ndetse nabo yatsinze bakabihamya ko yabatsinze binyuze mumucyo bishatse kuvuga ubudasa bw’abanyarwanda buturimo twatojwe binyuze muri Demokarasi y’abanyarwanda Atari zazindi bashaka kutwigisha tutajya kandi tutazaha umwanya.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...