konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kizza Besigye yatangiye kujya yitekera aho afungiwe muri gereza nkuru ya Uganda

Kizza Besigye yatangiye kujya yitekera aho afungiwe muri gereza nkuru ya Uganda
22-05-2016 saa 08:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4615 | Ibitekerezo

Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni muri Uganda, yemerewe kujya yitekera aho afungiye muri gereza nkuru ya Uganda iri ahitwa Luzira, aha akaba ahafungiwe mu gihe akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu no kukibuza umudendezo

Guhera mu mpera z’iki cyumweru dusoje, Kizza Besigye yemerewe n’ubuyobozi bwa gereza kuzajya yitekera ibiryo bimutunga muri gereza, nyuma y’uko yari yavuze ko atizeye ibiryo agaburirwa ndetse ko bashobora kubimurogeramo.

Winnie Byanyima; umugore wa Kizza Besigye, yatangarije abanyamakuru bo muri Uganda ko Kizza Besigye yemerewe kuzajya yitekera ndetse akaba yaranabitangiye kuburyo ubu atakigaburirwa nk’abandi bagororwa.

Umuvugizi w’iyi gereza, Frank Baine, nawe yemeje aya makuru avuga ko umuryango we uzajya umugemurira ibiribwa bibisi hanyuma akabyitekera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...