konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyuma yo kungurwa ubwenge na Kagame, Magufuli yaguze indege 2 mu gihugu cye - Amafoto

Nyuma yo kungurwa ubwenge na Kagame, Magufuli yaguze indege 2 mu gihugu cye - Amafoto
29-09-2016 saa 08:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10932 | Ibitekerezo 2

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yayoboye igikorwa cyo gushyira ahagaragara indege ebyiri zo mu bwoko bwa Bombardier Dash 8 Q400 iki gihugu cyaguze ngo zikoreshwe na kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege muri Tanzania, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba ari we wamwunguye ubwenge bwo kugura izi ndege.

Izi ndege zakorewe muri Canada, zamuritswe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere i Dar es Salaam. Hari abayobozi batandukanye bishimiye cyane iyi ntambwe Tanzania yateye.

JPEG - 38.3 kb

Magufuli n’umugore we bataha izi ndege zaguzwe n’igihugu cya Tanzania

Izi ndege zaguzwe, imwe ishobora gutwara abantu 76. Perezida Magufuli yavuze ko hari izindi ebyiri zirenze izi zizagurwa vuba, harimo izabasha gutwara abantu 160 n’indi izatwara abantu basaga 240. Iyi yo izaba ibafasha kuva muri Tanzania ijya muri Amerika, mu Bushinwa, mu Burusiya n’ahandi itabanje kugira aho ihagarara.

Gushora imari mu by’indege, ni umushinga Perezida Magufuli yashoyemo imari ku nyungu z’igihugu cye, nyuma yo kungurwa ubwenge na Perezida Paul Kagame wamubwiye uburyo bwiza yazibona. Ibi Magufuli yabishimangiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 1 Nyakanga 2016, aho yashimiye cyane inshuti ye Paul Kagame afata nk’umuvandimwe.

Yagize ati: “Nshuti zacu banyamakuru, nahawe ubundi bwenge na Perezida mugenzi wanjye ku bijyanye n’uburyo bwiza bwo kubona indege, yohereje umuyobozi wa RwandAir aza hano agira ibyo aduhugura turamwumva, none ndangirango mbabwire ko ibintu nibigenda neza mbere y’uko ukwezi kwa Cyenda kurangira tuzaba twabonye indege ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Bombardier Q400. Ubwo bwenge nabwunguwe n’inshuti yanjye, umuvandimwe wanjye Kagame. Duhereye aho tuzakomeza tugere no ku bindi.”

Izi ndege Tanzania yaguze, zamuritswe ku munsi umwe n’uwo u Rwanda rwari rwakiriye indege ya mbere nini yaguzwe na RwandAir. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yabatijwe "Ubumwe Airbus", ifite imyanya y’abantu 244, irimo imyanya 20 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, imyanya 21 y’abanyacyubahiro bo mu rwego ruciriritse ndetse n’imyanya rusange 203.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
mahoro Kuya 30-09-2016

ni igitangaza

emmanuel tuyisenge Kuya 29-09-2016

kurangura computer

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...