konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yasobanuye iby’umukoro yahawe wo gukora amavugurura muri AU

Perezida Kagame yasobanuye iby’umukoro yahawe wo gukora amavugurura muri AU
22-09-2017 saa 10:23' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2208 | Ibitekerezo 1

Perezida Kagame yavuze ko umukoro yahawe n’abakuru b’ibihugu wo gukora amavugurura hari icyizere cy’umusaruro mwiza kandi uzafasha ibihugu bya Afurika mu kubaka ubukungu budashingiye ku nkunga z’amahanga. Yavuze kandi ko raporo y’uyu mukoro yarimo imyanzuro ikomeje kuba umusingi wa gahunda y’amavugurura yatangiye gushyirwa mu bikorwa n’Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya AU.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu kigo Brookings Institution giherereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku butumire yahawe na Perezida w’iki kigo, Strobe Talbott.

Iki kiganiro cyagarutse ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, aho Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kuba uyu muryango wari ubeshejweho n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 97% byatumaga udakora ibibereye abanyafurika, ahubwo ugakora ibibereye abaterankunga. Yasobanuriye abitabiriye iki kiganiro ko ariya mavugurura ya AU yari akwiye kuko imikorere myiza yayo idafitiye inyungu abanyafurika gusa ahubwo no ku bandi batuye indi migabane.

Yagize ati “Reka mbasangize gato ku mvano yabyo, mushobora kuba mubizi ko AU yaterwaga inkunga n’abafatanyabikorwa bo hanze. Mu by’ukuri 97% bya gahunda zacu zakorwaga n’inkunga. Ibi ntabwo bisobanutse ku mpande zombi. Inyungu za Afurika zirimo kwibona mu bikorwa zaratakaye, ahubwo inyungu z’abaterankunga ziba ari zo zimakazwa.

Agaruka ku mpinduka zihuse zikomeje kuba mu bukungu bw’Isi no muri Politiki, Kagame yavuze ko kugeza ubu Afurika itakiri iyo kugendera ku nkunga z’amahanmga gusa. Ati “Nubwo abaterankunga baba bagihari barambirwa. Ubu Afurika ifite uburyo bwo gutera inkunga gahunda zayo twemeje kandi tugomba gukora.”

Yasobanuye ko ubu buryo bukomoka ku mukoro abakuru b’Ibihugu bya Afurika mu myaka ibiri ishize bahaye Dr Donald Kaberuka, Acha Leke, Carlos Lopes n’abandi wo gushaka uburyo uyu mugabane wakoresha ngo ubone ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU ndetse n’ikigega cy’amahoro. Ibi byavuyemo igitekerezo cyemerejwe mu nama ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, y’uko buri gihugu kizajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibikinjiramo akajya gutera inkunga ibikorwa by’umuryango.

Perezida Kagame asanga ubu buryo buzatuma AU ikora neza kandi ikagera ku ntego zayo uko bikwiye. Yagize ati “Bizanoza uburyo bw’imikorere, iyo ari amafaranga yawe ukoresha uko ushoboye kose ukamenya uburyo yakoreshejwe.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko umukoro yahawe n’abakuru b’ibihugu wo gukora amavugurura ya AU, yatangiye ashyiraho itsinda ry’intiti zamufasha bakubakira ku byakozwe n’abandi no ku bitekerezo by’abafatanyabikorwa bose bo ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko raporo y’uyu mukoro yarimo imyanzuro ikomeje kuba umusingi wa gahunda y’amavugurura yatangiye gushyirwa mu bikorwa n’Umuyobozi mushya wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, n’itsinda rye.

Brookings Institution ni ikigo kidaharanira inyungu kiba i Washington D.C, gikora ubushakashatsi bwimbitse bugamije gushaka ibitekerezo bishya byasubiza ibibazo umuryango mugari ufite yaba ku rwego rw’akarere, igihugu n’Isi muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Emma Kuya 26-09-2017

Amahanga amugirira icyizerewhy not us.??

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
BAHO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...