konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Obama yasuye igihugu cya Vietnam gifitanye amateka y’urwango na Amerika

Perezida Obama yasuye igihugu cya Vietnam gifitanye amateka y’urwango na Amerika
23-05-2016 saa 03:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1425 | Ibitekerezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yageze muri Vietnam aho yatangiriye uruzinduko rw’icyumweru azagirira ku mugabane wa Aziya. GusuranVietnam nk’igihugu bazirana kuva cyera, ni ikintu kidasanzwe mu mateka y’ibi bihugu byombi.

Abategetsi ba Leta zunze ubumwe za Amerika baravuga ko uru ruzinduko rugamije kunoza umubano ushingiye ku bukungu n’ingabo hagati y’ibihugu byombi byigeze kera kurebana ay’ingwe.

Nk’uko BBC ibitangaza kandi, urwo rugendo ngo rugamije kwerekana impungenge Amerika ifite ku birebana n’ukuntu Vietnam yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Abanyamakuru baravuga ko leta ya Amerika ishaka gufasha Vietnam n’ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Aziya bifitanye n’ikibazo cy’amazi y’inyanja n’u Bushinwa ku buryo ariko nanone itatuma icyo kibazo kirushaho gukomera.

Biranavugwa kandi ko Vietnam ishaka ko Amerika iyivaniraho ibihano yayifatiye byo kutagurisha intwaro nayo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...