AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bakoreye ubukwe mu cyumba cy’ibitaro, nyuma y’igihe umusore aharembeye - Amafoto

Bakoreye ubukwe mu cyumba cy’ibitaro, nyuma y’igihe umusore aharembeye - Amafoto
1er-08-2016 saa 04:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12259 | Ibitekerezo 8

Umusore urwaye kanseri y’igufwa, yakoreye ubukwe ku gitanda aho arwariye mu bitaro, yambikana impeta n’umukunzi we bakundanye bigana mu mashuri yisumbuye. Aha ubu bukwe budasanzwe bwabereye ni mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Swift Myers w’imyaka 18 y’amavuko, amaze igihe arwaye kanseri yamuzahaje, mu minsi ishize yamaze igihe atumva atanabona, aho azanzamukiye ahita asaba umukunzi we Abbi Ruicker bamaze imyaka irenga 2 bakundana, ko bakora ubukwe akamubera umugore.

Ubu bukwe bwateguwe n’inshuti n’abavandimwe ku bufatanye n’itsinda ry’abaganga n’abaforomo b’ibitaro biri ahitwa Tulsa ari naho Swift arwariye, nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ikomeza ibishimangira.

Aya ni amafoto y’umusore n’umukobwa yafashwe mbere y’ubukwe

Mu kubutegura, Swift yahamagaye sebukwe amusaba ko yamuha umukobwa we bakabana, undi nawe nta kuzuyaza ahita abimwemerera batangira gutumira abantu mu bukwe bwabaye kuri iki Cyumweru ariko hari hatumiwe abantu bacye cyane kuko icyumba cy’ibitaro bwagombaga kuberamo ari gito.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Rukundo Charles Kuya 12-01-2017

aha bikwiye kuduha isomo ryurukundo nyarwo naho ureke babandi bakubonana amafaranga yagushirana ati ndifuza gatanya bigire hano

ahhh Kuya 19-09-2016

Urukundo hamwe ruracyabaho,nuko ari mubazungu,muri Africa umugabo akora nimpanuka nyuma y,Amezi abiri ,umugore akamuta.Ariko abanyarwanda kazi baragerageza,bihe amanota 60%

Innocent Kuya 5-08-2016

sha iyaba twese twamenyaga icyo URUKUNDO ruvuze ibi bakoze abakundana bose babikora. Imana ibabe hagati kbsa.

bebe Kuya 5-08-2016

yoooo ndumva narira peee
Imana ibubakire peee

-xxxx- Kuya 2-08-2016

I got r we are notx
going 8th ortho 6th h hhh

Kaje F Kuya 1er-08-2016

Ese buriya hari icyo babashije kugeraho (gutera akabariro) ku munsi w’ubukwe ?

Agasaro Ketty Christera Kuya 1er-08-2016

Mbeg nibyiz kbsa mbifurij urug ruhir

wow Kuya 1er-08-2016

sha uru nurukundo nyarukundo kbs,mbifurije urugo ruhire kandi imana ikize uyu musore rwose

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA