Mu ntangiriro z’ukwezi gushize, nibwo Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yasohoye mu nama y’abaminisitiri, Mabior Garang de Mabior usanzwe ari Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’amazi n’ikoreshwa ryayo mu buhinzi. Yamusohoye amuziza kwambara nabi, none amafoto y’indi myambarire ye akomeje gucicikana mu binyamakuru.
Minisitiri Mabior Garang ni umuhungu wa Dr. John Garang uza ku isonga mu baharaniye kwigenga kwa Sudani y’Epfo. Mu ntangirizo za Gicurasi, inkuru nyinshi zacicikanye mu bitangazamakuru zivuga uburyo Perezida yamusohoye amuziza ko yinjiye mu nama y’abaminisitiri yambaye nabi.
Mabior Garang ariko ibi ntiyabyishimiye, dore ko yasubiye mu rugo kwambara indi myenda yagaruka mu nama akangirwa kwinjira, kuva ubwo akavuga ko Perezida Salva Kiir ari umunyagitugu.
Kuva inkuru za Mabior Garang zatangira gutangazwa, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hatangiye gucicikana amafoto agaragaza imwe mu myambarire ye bivugwa ko itabereye umunyepolitiki uri ku rwego rwa Minisitiri, ibi bikaba bikomeje kumwandagaza no kumuhesha isura mbi mu gihugu cye no hanze nyamara hari abemeza ko muri aya mafoto harimo n’ayafashwe ataraba Minisitiri.
Icy’ubwanwa cyo nimushaka mukiveho kuko wasanga ari umurage wa se ! Abibuka John Garang, nawe yari afite buriya bwanwa bujagaraye.
Gusa amafoto menshi ndabona ari aya mbere y’uko agirwa ministre.
Ntibizoroha