konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uganda: Abapolisi bakuru bajyanwe mu rukiko bazira guhondagura abashyigikiye Besigye

Uganda: Abapolisi bakuru bajyanwe mu rukiko bazira guhondagura abashyigikiye Besigye
21-07-2016 saa 06:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1031 | Ibitekerezo

Abapolisi bakuru bane bo mu gihugu cya Uganda bashinjwa guhondagura abashyigikiye Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, bagejejwe imbere y’urukiko rwa Polisi, bamenyeshwa ibyaha baregwa bijyanye no gukoresha nabi ububasha bwabo ndetse n’imyitwarire idahwitse mu kazi.

Aba bapolisi bagejejwe mu rukiko rwa Polisi rwa Naguru, ni umuyobozi w’ishami rya Polisi rikorera ahitwa Wandegeya, uyu akaba ari Moses Nanoka, hakabamo Komanda wa Polisi y’umujyi wa Kampala witwa Samuel Bamuzibire na mugenzi we bakorana Andrew Kaggwa ndetse na komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Katwe, uwo akaba ari Patrick Muhumuza.

Umucamanza yavuze ko aba bapolisi bose batemerewe kugira ababunganira mu mategeko, asaba ko buri wese yaziburanira ashingiye ku miterere y’ibirego byabo n’uko ibyaha bashinjwa babikoze ndetse n’urwego basanzwe bakorera.

Kaggwa, Bamuzibire na Muhumuza, bashinjwe gukoresha nabi ububasha bafite mu kazi ndetse no gutesha agaciro urwego rwa Polisi, kubera uburyo bakubise abashyigikiye Dr Kizza Besigye mu gace k’ahitwa Najjanankumbi. Undi witwa Nanoka, nawe ashinjwa ibyaha nk’ibi ariko we akaba yarabikoreye ahitwa Kalerwe.

Aba bapolisi bakuru bose bahakana ibyaha baregwa, mu gihe ingingo z’amategeko ziteganya ko bashobora guhabwa ibihano birimo kwamburwa amapeti no gufungwa baramutse bahamwe n’ibi byaha. Kuwa Mbere tariki 25 Nyakanga 2016 saa munani z’amanywa nibwo bazasomerwa.

Uretse aba bapolisi bakuru, hari n’abapolisi bato bagera kuri batanu batawe muri yombi kuwa Mbere w’iki Cyumweru,
bazira ibyaha nk’ibi bakoze babitegetswe n’umupolisi mukuru, aba nabo bakaba barakubise abasivili bari barimo kwishimira ko Dr Kizza Besigye yafunguwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
konka Monaco
URUKUNDO
nkusi
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
Loading...
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...